Mibirizi: Umubyeyi arashinja muganga guhugira kuri mudasobwa kugeza ubwo nyababyeyi ye yangiritse

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Nyiragasigwa Jeanne avuga ko yagiye mu bitaro bya Mibirizi tariki ya 16 ugushyingo 2019 ubwi yari yoherejwe n’Ikigo Nderabuzia cya Nyakarenzo. Uyu mugore wari ugiye kubyara avuga ko umuganga witwa Marisiyana ngo yaramurangaranye kugeza ubwo yamuhamagaraga ngo amufashe, uyu muganga akamubwira ko niba abishoboye yakwibyaza.

Uwari urwaje Nyiragasigwa Jeanne akaba na nyirabukwe, Mukantagara Philomene avuga ko nyuma yo kwinginga uyu muganga wari wanze kubafasha kuko yari afite ibyo ngo yari ahugiyeho kuri mudasobwa, haje kugoboka undi muganga w’umusore aba ari we ubafasha gusa biba iby’ubusa ngo kuko n’ubundi nyababyeyi yari yamaze guturika n’umwana yamaze gupfa nkuko byemejwe n’abo baganga.

Nyuma uyu mubyeyi bamwohereza ku bitaro bya Bushenge ari naho bakuriyemo iyo nyababyeyi mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’umubyeyi nk’uko TV1 ibitangaza.

Kuri ubu uyu mubyeyi w’imyaka 25 y’amavuko afite agahinda kuko abaganga bamubwiye ko atazongera kubyara nyamara ari na bwo bwa mbere yari abyaye.

Yifuza ko ubutabera bwakurikirana uyu muganga ashinja ko yanze kumwitaho ahugiye kuri mudasobwa, kuri ubu uyu mubyeyi akaba yarahise atanga ikirego mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.

Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Mibirizi, Dr. Theoneste Nzaramba avuga ko atari uko byagenze.

Ati ” Ntabwo ari uko byagenze, yarakurikiranwe umubyeyi] nyuma yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge nk’ibitaro bifite abaganga b’inzobere ngo ahabwe ubuvuzi tutari gushobora kumuha nk’ibitaro,”

Muganga Nzaramba avuga ko muganga Marisiyana “nta myitwarirere mibi amuziho kandi ko batari gutanga serivisi mbi muri materinite nk’aho hakoramo umuganga umwe.”

Avuga ko bagiye gukomeza kwakira no gufasha abagana Ibitaro bya Mibiririzi.

Marie Michel Umuhoza, uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda we yabwiye TV na Radio 1 ko ikirego cy’uyu mubyeyi bacyakiriye ndetse bakaba baranafunguye dosiye ariko ngo baracyakomeje iperereza.

Ni kenshi abaganga batungwa agatoki ko barangaranye abarwayi, bikabagiraho ingaruka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *