capture-10.png

Kigali: Umukobwa yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi n’ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko kuwa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo rwafashe uwitwa Jackie Umuhoza agafungwa akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Uru rwego rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwarwo rwagize ruti “ Jackie Umuhoza yafashwe kuwa Gatatu tariki 27, arakekwaho ubugambanyi n’ubutasi. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera [mu Mujyi wa Kigali] kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbuye.”

capture-10.png
Ubutumwa bwa RIB ku ifatwa rya Jackie Umuhoza

RIB ntiyatangaje byinshi kuri iki kibazo. Ntibiramenyekana uko uyu mukobwa bigaragara ko akiri muto (harebwe ku ifoto) yagambaniraga igihugu ndetse n’aho yatangaga amakuru y’ubutasi.

ekyghuowsaijgyn.jpg
Umuhoza ukewaho kuba intasi y’abataramenyekana ndetse n’ubugambanyi/Ifoto: Twitter

Bicye byashyizwe hanze kuri Umuhoza watawe muri yombi

BBC ivuga ko uyu mukobwa ari umwana w’umuvugabutumwa w’Umunyarwanda Deo Nyirigira bivugwa ko aba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero.

Amakuru Bwiza.com ifite ni uko uru rusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma agafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.

Jackie Umuhoza n’abavandimwe be baba mu Rwanda, umwe mu bo mu muryango wabo utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko aba bavandimwe hashize igihe kinini bambuwe ibyangombwa byabo byose n’inzego z’umutekano.

Amategeko ahana mu Rwanda avuga ko ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi birimo; kumena ibanga rya leta, gushakisha ibanga rya leta ugambiriye kurimena, gukora ibyo ugamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu n’ibindi.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitarenga imyaka 15 iyo igihugu kiri mu mahoro, cyangwa imyaka itarenga 25 mu gihe cy’intambara nk’uko ingingo ya 192 y’iri tegeko ibivuga.

Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza yaba yarafashwe we n’abavandimwe be babiri. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yayateye utwatsi.

Si kenshi mu Rwanda abantu b’igitsinagore bafungwa bakekwaho ibyaha by’ubutasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *