Abantu bagera kuri 83 barimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo bafatiwe muri Uganda ubwo bari bageze mu karere ka Kabale. Aba bafashwe kuwa Kane tariki ya 28 Ugishyingo mu gitondo ahagana saa yine bari muri bisi ifite ibirango UAV 118U ya Kompanyi Bismarkan Coach. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kabale, Brian Ampeire yabwiye The Observer ko mu bafashwe harimo abagore 48, abana 20 n’abagabo 15. Avuga ko kugeza ubu bataramenye neza umubare w’Abanyarwanda n’uw’Abanye-Congo kuko harimo abavuga Ikinyarwanda n’Igifaransa. Ampeire akomeza avuga ko bahisemo gufata iyi bisi bitewe n’amakuru y’aba bagenzi bari bahawe n’umuntu wari mu Karere ka Kisoro. Aba bantu bavaga Kisoro ngo berekezaga i Kampala, gusa ngo nta byangombwa bibaranga bagiraga kandi ngo ntibasobanura impamvu bagiye i Kampala. Gusa ngo umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye URN ko yavuye muri Congo-Kinshasa agiye mu giterane i Kampala. Uyu yavuze ko bagenzi be bamaze kugera muri Uganda. Kuri ubu nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, uyu yanze kuvuga ahari hitezwe igiterane ndetse n’urusengero rwagiteguye. Kuri ubu aba bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Kabale kugira ngo bakomeze guhatwa ibibazo. Abanyarwanda 33 n’Abanye-Congo babiri baherutse gutabwa muri yombi muri Uganda. Nyuma baje kurekurwa bashibjwa kwinjira muri Uganda bihabanye n’amategeko.


