_109997020_ndjikekaiko.jpg

Umuyobozi wo muri FDLR uherutse gufatwa agiye koherezwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaza ko nta kabuza Umuyobozi wungirije wa Special Force muri FDLR (CRAP) uherutse gufatwa, Nshimiyimana Asifiwe Manudi yaba agiye koherezwa mu Rwanda.

Ingabo za DR Congo zatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa kabiri TARIKI 3 Ukuboza,zafashe Nshimiyimana wari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR muri Kivu ya ruguru.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, Major Ndjike Kaiko yabwiye BBC ko Nshimiyimana azoherezwa mu Rwanda nk’uko byagenze mu kwezi ku Ukuboza umwaka wa 2018, ubwo FARDC yafataga Ignace Nkaka uzwi nku izina rya La Forge Fils Bazeye, wari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari uzwi nka Abega, wari ushinzwe ubutasi, bakoherezwa mu Rwanda.

Ati ” Nk’uko mubizi Abanyarwanda bose bari ku butaka bwa Congo bagomba gutaha, nawe agomba gucyurwa, niko bigomba kugenda no kuri we ndakeka ko iyo gahunda yamaze no gutangira.”

Kuva mu mpera y’ukwezi ku Ukwakira 2019, FARDC yatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya ruguru.

_109997020_ndjikekaiko.jpg
Major Ndjike Kaiko wemeza ko nta kabuza Nshimiyimana azoherezwa mu Rwanda

Major Ndjike avuga ko kuba Nshimiyimana yarafatiwe mu Mujyi wa Goma, ari ikimenyetso simusiga ko FARDC iri gukora ibitero byimbitse ku mitwe iri muri aka karere n’abari mu mashyamba y’ibirunga.

Ati ” Niyo mpamvu bamwe muri bo batangiye kuva aho bari bihishe bakajya mu mijyi bihishahisha, iki ni ikimenyetso cyabyo ariko ingabo zacu zahise zimufata.”

arton148270.jpg
Nshimiyimana Asifiwe Manudi ushobora koherezwa mu Rwanda

Muri Nzeri mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru izi ngabo za Congo zagabye igitero ku muyobozi wa gisirikare w’umutwe wa FDLR Jenerali Sylvestre Mudacumura ziramuhitana.

Ibi FDLR yagize icyo ibivugaho, yemeza urupfu rwe gusa kuri iyi nshuro ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’umuyobozi wungirije wa CRAP Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.

Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ” Kugeza ubu ntacyo yatangaza kuri aya makuru cyane ko ngo hakiri kare.”

Inkuru bifitanye isano:

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *