Nyabihu: Imibanire mibi ituma nta muturage usoroma umushogoro mu isambu y’undi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, mu Karere ka Nyabihu batangaza ko muri iki gihe bigoye ko umuntu yasoroma umushogoro (amababi y’ibishyimbo akoreshwa nk’imboga) mu isambu ya mugenzi we.

Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko babona ahanini biterwa n’inzagano ariko ngo n’izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ribifitemo uruhare.

Umwe muri bo wo mu Mudugudu wa Gaseke yagize ati ” Ubu byarakomeye nta muntu icyigabiza isambu y’undi ngo arashaka umushogoro. Urabona ikiro cy’ibishyimbo cyarazamutse cyane, hari ababikandagira [ibishyimbo] igihe basoroma umushogoro ugasanga batumye bipfa. Urabona ibishyimbo bitazaba idolari?”

Mugenzi we wo mu Mudugudu wa Cyasenge we avuga ko ibi ahanini biterwa no kuba umuco wo kubana neza hagati y’abantu n’abandi ugenda ukendera.

Ati ” Hadutse ibintu utamenya byo kutabana neza. Abantu barahindutse. Kera se abantu ntibasoromaga nta kibazo. Ubu hari urwikekwe ngo barabyabura, usanga bisaba uburengenzira ngo umuntu abikore da!. Ubu byaranahenze cyane, biri kurya abakire.”

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Bukango we yavuze ko ” Nta kibazo gihari kuba umuntu yasoroma umushogoro mu isambu ye.” Avuga ko we abona abandi baturage basoma mu isambu ye nta kibazo.”

Gusa yavuze ko kuba ikiro cy’ibishyimbo kiri kuguta Frw 800 kandi kitarigeze kigera kuri Frw 600 byatuma abaturage bagira impungenge ku bishyimbo byabo.

Bwiza.com yavuganye n’Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Kagari ka Rurembo, Ntezirizaza Jean Pierre avuga ko ngo ” Iki kibazo ntacyo akiziho.”

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’umusaruro w’ibishyimbo kuko ngo byangirijwe n’imvura nyinshi. Ibi nabyo ngo bituma bamwe muri bo batemerera bagenzi babo gusoroma umushogoro mu masambu yabo kuko ngo byaba ari ukongera kubyangiriza.

Mu Rwanda hose hakomeje kumvikana izamuka ry’ibiciro mu biribwa nk’ibishyimbo. Ikiro cy’ibishyimbo kuri ubu kiragura amafaranga 1,000 kivuye ku Frw 500.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *