Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Maj. Gen. Mubarak Muganga avuga ko gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Zaire icyo gihe) ari igikorwa cy’intashyikirwa ku ri Congo na Afurika muri rusange. Ingabo z’u Rwanda mu 1996 zafashije inyeshyamba itaravugaga rumwe na Mobutu, Laurent Désiré Kabila guhirika ubutegetsi. Mu kiganiro yahaye urubyiruko rusaga igihumbi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro byateguwe na ‘Pan African Movement’ Gen. Muganga yavuze ko Mobutu yatinywaga n’abandi bakuru b’ibihugu ku buryo batinyaga no kumureba mu maso Ati ” Twakijije Congo umugabo witwa Mobutu n’abaganzi be bo muri Afurika batinyaga. Abandi baperezida batinyaga kumureba mu maso kuko bibwiraga ko ameze nk’ay’intare.” Yakomeje ati ” Inkotanyi ziyibowe na Nyakubahwa Paul Kagame hamwe n’Abanyarwanda, twagiye akazi tugakora neza.” Mobutu yahaswe ikibatsi, kuwa 17 Gicurasi 1997 afata iy’ubuhungiro ava mu Murwa Mukuru Kinshasa ajya mu mujyi avukamo witwa Gbadolite ndetse nyuma ajya mu buhungiro mu gihugu cya Maroc ari naho yapfiriye. Igisirikare cyari cyiganjemo Abanyarwanda kiba kigejeje Kabila ku butegetsi n’ubw nyuma aba bombi barebanye ay’ingwe. The Chronicles ivuga ko Gen. Muganga yemeza ko serivisi u Rwanda rwatanze mu kuyobora urugamba rukura Mobutu ku butegetsi itazibagirana.

10 Responses
Twakijije Congo Mobutu na bagenzi be batinyaga- Gen. Mubarak Muganga
Ukuri guca muziko ntigushye : ahubwo ari ibishoboka Congo yashimira u Rwanda kuko iyo bitaba u Rwanda abanyecongo ntibari kuzikiza uriya mugabo wigitugu ngo ni Mobutu !!! Afande babwize ukuri ahubwo bazatwiture kandi niyo Congo itatwitura ineza twayigiriye imana izaduhemba . Amahoro kuri He Kagame Paul amahoro kuri RPF Inkotanyi amahoro bakunda u Rwanda mwese. Murakarama.

Dushima amakuru mutugezaho Kandi duhora tubakurikira. Mukomereze aho.

Murakoze pe

Turabakunda

Mumunshakire