20250214_121613

FARDC n’abarimo Ingabo z’u Burundi bahunze ikibuga cy’indege cya Kavumu

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare ryakwiye imishwaro rihunga ikibuga cy’indege cya Kavumu cy’i Bukavu.

Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo zari zirinze kiriya kibuga ziri kugita, amakuru akavuga ko ziri kwerekeza mu mujyi wa Bukavu.

Ikibuga cy’indege cya Kavumu kirinzwe n’ingabo ziganjemo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’Abarundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt. Col Willy Ngoma, avuga ku mashusho agaragaza ziriya ngabo zihunga, yazihaye gasopo ko “FARDC, FDLR, FNDB (Ingabo z’u Burundi) na Wazalendo, bakwiye kumva ko nta wushobora gutsinda ukuri.”

Ingabo zari zirinze ikibuga cy’indege cya Kavumu zatangiye gukwira imishwaro, mu gihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kugisatira; ndetse amakuru agera kuri BWIZA avuga ko cyaba cyatangiye kuberaho imirwano.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu uyu mutwe wigaruriye Centre za Kabamba na Katana, uduce twombi duherereye mu bilometero bibarirwa muri birindwi uvuye i Kavumu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *