Guverinoma y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Guverinoma y’u Budage kuri uyu wa Kabiri bwiyongereye ku bihugu bimaze kurufatira ibihano, runenga ukuntu ubufatanye mu iterambere bukomeje kugirwa igikoresho cya politiki ndetse rwibutsa u Budage uruhare rwabwo mu mateka y’amakimbirane akomeje kugaragara mu karere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Leta y’u Rwanda ivuga ko kugira igikoresho cya politiki ubufatanye mu iterambere kwa guverinoma y’agateganyo y’u Budage ari amakosa kandi ari inzira idatanga umusaruro.
Itangazo rikomeza rigira riti: “U Budage buvuguruza ubwabwo ibyo buvuga ko bushyigikiye gahunda iyobowe na Afurika yo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC bukuraho igihugu amakosa yacyo menshi, ibyo bikaba bishimangira gusa imyifatire yo gushoza intambara no kongera amakimbirane bitari ngombwa.”
“Ku gihugu kivuga ko gifatana uburemere ibimenyetso by’ubutagondwa bushingiye ku moko, u Budage bugaragaza kutagira ubutwari busesuye bwirengagiza ikibazo inyeshyamba zakoze jenoside za FDLR , ishyigikiwe na DRC, ziteye ku Rwanda ndetse no ku baturage b’Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo,” nk’uko itangazo rikomeza rivuga.
U Rwanda kandi rwibukije u Budage uruhare rwabwo rw’amateka mu makimbirane akomeje mu karere, rukaba rusanga atari bwo bwari bukwiye gufata icyemezo nk’iki cyo gufatira u Rwanda ibihano.
Itangazo ryagize riti: “Ibihugu nk’u Budage bifite uruhare r’amateka mu ihungabana rikomeje kugaragara muri kano karere, bigomba kumenya ko gushyiraho ingamba z’agahato zireba uruhande rumwe bitemewe.”
Ngo u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano warwo mu gihe ruzakomeza kwitabira ibikorwa byo gushakisha amahoro by’akarere bikomeje.


