Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyafashe umuyobozi mukuru w’ingabo ukomoka mu ruhande rwa Visi Perezida wa Mbere, Riek Machar, kandi cyohereza ingabo kugota urugo rwa Machar, ibishobora guhungabanya amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yarangije intambara hagati y’abenegihugu nkuko byatangajwe n’Umuvugizi we.
Sudani y’Epfo yari ifite amahoro urebye kuva amasezerano yo mu 2018 yarangiza amakimbirane yari amaze imyaka itanu hagati ya Machar na Perezida Salva Kiir yahitanye abantu ibihumbi magana.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Werurwe 2025, General Paul Nang, ukuriye Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo, yataye muri yombi umwe mu bamwungirije, Lt. General Gabriel Doup Lam, mu gihe abashinzwe umutekano bagose inzu ya Machar, nk’uko umuvugizi wa Machar, Pal Mai Deng yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kabiri.
Itangazo basohoye rigira riti: “Iki gikorwa kinyuranyije n’amasezerano y’uburyo bushya bwo gukemura amakimbirane muri Sudani y’Epfo kandi biramugaza Ikigo gihuriweho gishinzwe Umutekano, ikigo gikomeye cyavuye mu masezerano gishinzwe kuyobora no kugenzura ingabo zose. Iki gikorwa gishyira amasezerano yose mu kaga.”
Yanditse kandi ko bahangayikishijwe cyane no kohereza SSPDF (Ingabo za Sudani y’Epfo) mu nkengero z’aho Machar yari atuye,”
Yongeyeho ko ibi bikorwa bikuraho icyizere no kwizerana hagati y’impande zombi. Deng ntabwo yatanze impamvu yatumye Lam atabwa muri yombi nkuko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Major General Lul Ruai Koang, yatangaje ko ntacyo yatangaza ku ifatwa cyangwa kugota urugo rwa Visi Perezida Riek Machar.


