71839

Bangui: Gen. Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza imyitozo yatanzwe na RDF

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri, itariki ya 4 Werurwe, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrica, yahuye n’intumwa z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga hamwe n’umuyobozi ushinzwe imyitozo, Lt Col L Kabutura.

Hamwe n’Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Centrafrica (FACA) Gen Zéphirin Mamadou, izo ntumwa bamenyesheje Perezida Touadéra aho iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda-CAR bugeze burimo gahunda z’imyitozo ziriho ndetse n’iz’ejo hazaza mu rwego rwa gahunda yo kuvugurura urwego rw’umutekano.

Izi ntumwa zizitabira umuhango wo gusoza imyitozo y’ingabo za Centrafrica zatojwe n’u Rwanda muri ubwo bufatanye. Ni ku nshuro ya gatatu itsinda ry’Abasirikare ba FACA risoje imyitozo ryahawe n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) i Bangui.

GlOQWhHWsAE7u2D

Bazasura kandi ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro  z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu, ndetse n’izoherejwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ku itariki ya 7 Werurwe, nibwo izo ntumwa zizitabira umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy’imyitozo Ingabo za FACA zahawe na RDF i Bangui.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *