latest05pix-data

Kampala: Batatu bapfuye abandi bajyanwa mu bitaro nyuma y’inkongi yibasiye Sunrise Hotel

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu 3 bimaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Sunrise Hotel mu Mujyi wa Kampala rwagati.

Abayobozi baravuga ko imibare ishobora kuzamuka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse kuri uyu wa Gatatu, i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, hataramenyekana icyayiteye.

Itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara ryageze aha mu rwego rwo gushakisha abarokotse mu gihe ishami rishinzwe kuzimya inkongi rya polisi ryari rihanganye no kuzimya umuriro kuri iyi hotel iherereye kuri Khamis road i Kampala.

Abari aha bavuganye na Chimpreports bavuze ko inkongi y’umuriro ishobora kuba yatangiriye ahantu bakorera isabune mu nyubako nyuma y’uko hari hamaze kumvikana ikintu giturika mbere y’uko inkongi itangira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *