Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, Trump yavuze Lesotho mu ijambo yagejeje kuri Kongere ya Amerika ubwo yavugaga urutonde rw’amwe mu mafaranga yahabwaga amahanga yagabanijwe afata nko kuyapfusha ubusa.
Mu nteko ishinga amategeko, Trump yagize ati: “Miliyoni umunani z’amadolari yo guteza imbere LGBTQI + (abatinganyi n’abihinduje igitsina) mu gihugu cya Afurika cya Lesotho, hataragira umuntu n’umwe ucyumva.”
Yatangarije Reuters ati: “Natangajwe cyane no kuba igihugu cyanjye gishobora kwitwa gutya n’umukuru w’igihugu.”
Lesotho, igihugu cy’imisozi gituwe n’abantu bagera kuri miriyoni 2 kizengurutswe na Afrika y’Epfo, gifite ubutumburuke buri hejuru y’igihugu kurusha igihugu icyo ari cyo cyose kandi rimwe na rimwe cyitwa “Ubwami mu Ijuru”.

Yavuze ko imiryango imwe n’imiryango itegamiye kuri Leta yaterwaga inkunga na Ambasade ya Amerika muri Lesotho yakoze akazi ko gutera inkunga umuryango wa LGBT +, ariko ko Amerika yanatanze inkunga ikomeye mu nzego z’ubuzima n’ubuhinzi muri iki gihugu.
Ubuyobozi bwa Trump bwagabanije amamiliyaridi y’amadolari y’imfashanyo Amerika yateraga amahanga ku Isi yose mu gihe bushaka kwegeranya amafaranga yo gukoresha muri politiki ye yo kubanza gushyira “Amerika Imbere”.


