GlR-tvTW4AA_5M4

Kinshasa: Kayikwamba yashimiye abadipomate b’ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuganye n’Abadipolomate bemewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushima ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano.

Thérèse Kayikwamba yashimiye itsinda ry’Abadipolomate ku nkunga idahwema bari gutera DRC muri ibi bihe , ashimangira akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo amakimbirane arangire.

GlR tvIWUAAll5b

Ibi yabitangarije mu kiganiro “cyimbitse” kivuga ku ihindagurika ry’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, cyari kigenewe abadipolomate b’amahanga bemerewe gukorera i Kinshasa.

Kuri uyu munsi, yishimiye ibihano bimwe na bimwe byafatiwe u Rwanda, kubera uruhare rushinjwa kugira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

GlR

Ibihugu bya Amerika, Canada, u Bubiligi, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, byamaze gufatira u Rwanda ibihano. Ni mu gihe u Rwanda rukomeje guhakana ibyo rushinjwa ariko rukongeraho ko nta muntu uzarukanga yitwaje inkunga cyane cyane igihe ari ikibazo cy’umutekano warwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *