Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta bavuga ko batarishyurwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batangaza ko kugeza ubu batarishyurwa amafaranga bakoreye icyo gihe kandi barayabarirwaga ku munsi.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko ubuyobozi bwabasabye gutaha badacyuye aya mafaranga bakoreye ubwo bari basoje gukosora, bubizeza ko bazayabona nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uyu avuga ko yarangije gukosora tariki 18 Ukuboza 2019 ariko kugeza ubu akaba nta mafaranga arishyurwa. Avuga ko abo azi bishyuwe ari abakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza gusa, abandi bose ngo bagitegereje.

Ati: “Batubwiraga ko tuzishyurwa nyuma y’ibyumweru bibiri. Kuva kuri 18 Ukuboza 2019, urebye ubu ngubu amafaranga aba yaratugezeho, none dore ukwezi kwararangiye. Ntayo turabona, dutegereje dutyo nta n’aho tubariza.”

Uyu mwarimu avuga ko iki kibazo agisangiye na benshi mu bakosoye ibizamini na bagenzi be ngo bamubwira ko nabo nta mafaranga barabona kuri konti zabo.

Mugenzi we Ati: “Ni ugutegereza dutyo. Tumeze nk’abategereje Mesiya [Messiah]. Nta kindi tuzi uretse kuba batubwira ngo tujye kuyafatiraho inguzanyo muri banki. Ibaze kuba ibyo twakosoye bikaba byarasohotse tutarahembwa.”

Uyu murezi asaba ko REB yakemura iki kibazo kugira ngo ayo mafaranga yakoreye ayifashishe muri ibi bihe haba hari itangira ry’amasomo y’abana.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, Dr Irenée Ndayambaje yatangarije Bwiza.com mu butumwa bugufi kuri telefoni, ko abarimu bakosoye ibizamini by’amashuri abanza bamaze kwishyurwa kandi ko n’abakosoye ayisumbuye bari kwishyurwa muri iki gihe.

Ati: “Abakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza bose barishyuwe kandi n’abakosoye ibizamini by’abasoza ayisumbuye barimo kwishyurwa.”

Dr Ndayamabaje byagaragaraga ko ahuze ku bwo kutitaba telefoni ya Bwiza.com ahubwo agasubiza ubutumwa bugufi yamwandikiye, ntatangaza igihe iki gikorwa cyo gusoza kwishyura abarimu bakosoye ibizamini kizarangirira ndetse ntiyadutangarije impamvu habayeho ubukererwe mu kwishyura.

Ikibazo cy’abarimu bakosora ibizamini bya Leta bagatinda kwishyurwa cyumvikana buri mwaka. Ni ikibazo kimaze kumvikana cyane bikavugwa ko kitazasubira ariko bikananirana. Ni mu gihe abakosora bo batahwemye kugaragaza ko ariya mafaranga bakabaye bayahabwa bagisoza imirimo yo gukosora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *