President-William-Ruto-1230x450

Umunyarwenya uherutse mu Rwanda yahawe akazi mu biro Perezida Ruto

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya Vincent Mwasia Mutua, uzwi cyane ku izina rya Chipukeezy yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe Protokole n’Ibikorwa mu Biro bya Perezida wa Kenya.

Iri tangazo ryatanzwe ku wa Gatatu rikaba ryakomeje kuganirwaho cyane, aho abantu benshi bamushimiye kuba yinjiye muri izi nshingano nshya.

Chipukeezy, uzwi cyane mu gutera urwenya ku rubyiniro yashimiye Perezida William Ruto ku cyizere amugiriye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibyishimo bye n’ubwitange afite mu gukorera igihugu. Yagize ati: “Umuyobozi Wungirije ushinzwe Protokole n’Ibikorwa mu Biro bya Perezida: Mbikuye ku mutima niteguye gukorera igihugu. Igihe nikigera, Imana izabikora. Murakoze, Nyakubahwa Perezida @williamsamoeiruto 🙏.”

Izi nshingano nshya ze kandi yemejwe na Dennis Itumbi, Umuyobozi ushinzwe Imishinga Idasanzwe mu Biro bya Perezida, wavuze ko Chipukeezy yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi n’itumanaho.

Mu nshingano nshya, Chipukeezy azaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Leta, gutegura ibirori bikomeye, no guhuza ibigo bya Leta n’abahagarariye ibihugu by’amahanga. Azanakora ku myiteguro y’imbwirwaruhame za Leta, imikoranire n’itangazamakuru, no kwakira abayobozi b’amahanga basura Kenya.

Uyu munyarwenya yari asanzwe afite ubucuti bukomeye na Perezida Ruto, aho kenshi yakoraga nk’umushyushyarugamba (MC) mu birori bya Leta. Mbere y’izi nshingano nshya, Chipukeezy yabaye umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya NACADA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta.

Chipukeezy yari aherutse i Kigali mu rugendo rugamije kwitabira igitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025. img 6147 9496011737552941 scaled img 6149 1673111737552936 scaled img 6148 2622171737552940 scaled President William Ruto 1230x450 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *