Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente yasanganijwe ibibazo uruhuri rw’abaturage bibumbiye mu makoperative abanyunyuza imitsi aho kubateza imbere. Mu ruzinduko Miniisitiri Ngirente yagiriye mu Karere ka Gisagara, abaturage bagaragaje ko batishimiye uko koperative zikomeje kubanyunyuza. Ibi bibazo byagaragaye ubwo yasuraga koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Ngiryi ikorera mu karere ka Gisagara,ahagaragajwe bimwe muri ibi bibazo bibangamiye abahinzi. Ibi bihurirana n’uko mu Karere ka Gisagara,hakunze kumvikana abaturage bataka kurenganywa no guhombywa n’amakoperative baba bibumbiyemo by’umwihariko ahinga umuceri. Mu bibazo byagaragarijwe PM Dr Ngirente, harimo nk’aho mu Murenge wa Kansi na Mukindo aho baturage bavugaga inyerezwa ry’umutungo, imicungire mibi y’amakoperative bibumbiyemo bikorwa n’ubuyobozi bwayo, ngo idatuma hari umunyamuryango utera imbere. Mu ruzinduko yagiriye kuri Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi yitwa COPRORIZ Ngiryi, yasanze na yo yaribwe. Aha Minisitiri w’intebe yavuze ko leta ibabazwa no kuba abaturage babaho batishimye bijujutira koperative zabamaze zibiba utwabo. Muri iyi koperative harondowe amafaranga agenda akatwa abahinzi harimo n’ayo baheruka gucibwa ngo yo kugura imodoka, ariko bakaba barayitegereje bagaheba ikaba itaragurwa. Imodoka itaraguzwe kandi abahinzi barayitangiye amafaranga kimwe n’andi mafaranga ngo yanyerejwe na bamwe mu bayobozi ba koperative , aba bahinzi bibaza impamvu na n’ubu bidakurikiranwa. Minisitiri w’intebe yasabye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’amakoperative gufatanya gukemura ibibazo biyarimo, aho avuga ko abanyamuryango ba koperative bacibwa intege n’uko koperative usanga zijyaho, ariko zigatunga abaziyobora gusa.



2 Responses
Gisagara: Minisitiri w’Intebe yasanze abaturage barakajwe no kunyunyuzwa n’amakoperative
Muraho abanyamuryango b’amakoperative y’umuceri barashize pe uwakugeza Muriel P8
Gisagara: Minisitiri w’Intebe yasanze abaturage barakajwe no kunyunyuzwa n’amakoperative
Muraho abanyamuryango b’amakoperative y’umuceri barashize pe uwakugeza Muriel P8