Mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hateranye inteko rusange z’abaturage. Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rutare.
Visi Meya Matsiko Gonzague ari kumwe n’Abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukama mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rugarama.

Abaturage bibukijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, kwicungira umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, kubungabunga ibikorwaremezo.

Kutonesha imyaka y’Abaturage, gukumira no kurwanya indwara ya Malaria, kugira Umudugudu utarangwamo icyaha, kugira isuku, kwizigamira muri Ejo Heza no kwishyura Mituweli.
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe habayeho umwanya wo kwakira ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage bishakirwa ibisubizo.


