Huye: Abaturage barataka ukwiyongera k’ubujura nyuma yo gusenyerwa inzitiro

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bamwe mu batuye umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bavuga ko bibasiwe n’umubare munini w’ibisambo byiba bitewe no gutegekwa gukuraho ingo z’imiyenzi n’imbingo byari bikikije ingo zabo.

Aba baturage bavuga ko batabasha gusinzira bitewe n’ubujura bwiyongereye,bw’abitwikira ijoro bakaza kubiba babasanze mu ngo.

Abaturage bavuga ko ubujura bwiyongereye nyuma y’aho ubuyobozi bubasenyesheje ingo nyinshi muri aka gace zari zubakishije imiyenzi n’imbingo.

Babwiye TV 1 ko bigamije kwimakaza isuku aho basabwe kubakisha ingo ibikoresho birambye. Aha ngo umubare w’ibisambo biturutse hirya no hino byahise byiyongera kuko ngo byoroherwa no kwiba mu nzu zitariho uruzitiro.

Umuyobozi w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo avuga ko ibyakozwe ari isuku no kugira umurenge ukeye,utoshye kandi utunganye nk’uko ari mu gace k’umujyi kandi wunganira Kigali ndetse ko ahakuwe imiyenzi hazaterwa imbuto, imboga n’ubusitani bizafasha abaturage.

Ubuyobozi bwongeyeho ko iki gikorwa kinagamije guhashya ibisambo ndetse n’imibu,ngo byihishaga mu miyenzi n’imbingo n’ibindi bihuru.

Gitifu Migabo avuga ko nta bujura bwari bwahagaragara nyuma y’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa iyi gahunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *