20250505_202420

M23 na RDC bongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya Kane Gicurasi basubukuye ibiganiro bamaze igihe gito batangiye kugirana.

Ni ibiganiro biri kubera i Doha.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo abahagarariye impande zombi bageze muri uriya mujyi, nyuma yo guhabwa ubutumire n’ubwami bwa Qatar busanzwe ari umuhuza muri biriya biganiro.

Intumwa za M23 ziyobowe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu mutwe, Benjamin Mbonimpa.

Amakuru aturuka ku ruhande rw’uyu mutwe ndetse no ku rwa Leta ya Kinshasa, avuga ko ibiganiro byo ku Cyumweru ndetse n’ibyahuje impande zombi mu kwezi gushize byose bifatwa nk’ibyibanze bigamije guca inzira y’ibindi biteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu kandi ntacyo biriya biganiro birabasha kugeraho.

Amakuru kuri ubu avuga ko uruhande rwa M23 rugitegereje ko Kinshasa igira igikorwa gifatika ikora, mu rwego rwo kwerekana ko yiteguye kuganira.

Mu byo M23 itegereje harimo kuba Leta ya RDC na SADC basohora itangazo rihuriweho risaba ko ingabo z’uriya muryango ziri mu mujyi wa Goma zitaha, ndetse no kuba ingabo za Leta ya RDC n’abapolisi bayo bari i Goma bahavanwa bakerekezwa i Kinshasa.

Izi ngingo zombi kuva mu cyumweru gishize zatangiye gushyirwa mu bikorwa, ku buryo hari icyizere cy’uko ibiganiro bishobora gukomeza.

M23 yongeye guhurira mu biganiro na Leta ya RDC, mu gihe iyi leta iheruka gusinyana amasezerano agamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, aho ziriya mpande ziri i Doha zimaze imyaka ibarirwa muri itatu zirwanira.

Ni amasezerano yasinywe ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Kigali na Kinshasa bizasinyana andi y’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *