Kagame na Museveni baritegura gusinya amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bazashyira umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu bayobora.

Ni amasezerano yemerejwe i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, ubwo intumwa z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda zari zahuye, ngo zirebere hamwe intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi muri 2019.

Aya masezerano aha buri gihugu ububasha bwo kohererez abantu bakekwaho ibyaha. Umwanzuro wa gatatu w’inama y’ejo, uvuga ko
“Impande zombi zemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, akazasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020.”

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Rwanda rwakunze gushyira mu majwi igihugu cya Uganda, rugishinja guhohotera abaturage barwo cyise Abanyabyaha, nyamara iki gihugu kitamenyesheje Leta y’u Rwanda ibyo bakurikiranweho.

Mu gihe uyu mwanzuro waba wubahirijwe, Uganda yatera intambwe yo gushyikiriza u Rwanda abaturage barwo basiga bakoze ibyaha bikarangira bagiye kwihisha ku butaka bwayo. Byagiye bivugwa ko hari Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba bidegembya muri iki gihugu.

Waba umwanya mwiza kugira ngo Uganda ishyikirize u Rwanda Abanyarwanda bari ku butaka bwayo bizwi ko bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Uganda gusenya ibikorwa bya RNC na RUD Urunana muri Uganda no gufata ndetse bakohereza mu Rwanda ababigizemo uruhare, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera mu Rwanda.

Yasabye kandi Uganda guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda no gukuraho impungenge zose zituma bibaho.

Ikindi ni uguhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe Charlotte Mukankusi na Guverinoma ya Uganda, uyu akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, imufasha kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.

U Rwanda na rwo rurasabwa kubigenza gutyo ku Banya-Uganda bakoze ibyaha bakaza kurwihishamo.

Cyakora cyo si ubwa mbere igihugu byombi byemeje amasezerano yo guhererekanya Abanyabyaha ariko bikarangira aheze mu nyandiko gusa.

Nko muri 2005 u Rwanda na Uganda basinyanye aya masezerano bemeranya ko Uganda igomba koherereza u Rwanda abanyabyaha, biganjemo abari barakoze Jenoside bagahungira ku butaka bwayo.

Aya masezerano yari asanzwe ariho na mbere ya 2005, ariko nta ngingo irebana n’abakoze Jenoside iyarimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *