cp-bgs9waaa5et6.jpg

Igitero cyiswe “Nimrod” cyatambutse kuri televiziyo

Sangiza iyi nkuru

Igitero cyiswe ” Operation Nimrod” cyagabwe n’abakomando b’amatsinda abiri yo mu Ngabo zidasanzwe zirwanira mu kirere z’u Bwongereza zizwi nka The British Special Air Service.

Cyabaye mu rwego rwo kubohoza abantu 26 bari bafashwe bugwate n’intagondwa za kiyisilamu za KSA kuva kuwa 30 Mata kugeza kuwa 5 Gicurasi mu 1980. Ni igikorwa Abagabo batandatu bigabye muri Amabasade ya Iran i London, aba bari mu baharanira ubwigenge bw’Intara ya Khusten mu Majyepfo ya Iran.

Iyi Operation ifite umwihariko kuko mu gihe yakorwaga, yatambukaga imbonankubone kuri za Televiziyo n’Amaradiyo akomeye yo ku Isi yose.

cp-bgs9waaa5et6.jpg
Ingabo za SAS mu gikorwa nyir’izina

Aho ibiganiro Guverinoma y’u Bwongereza yagiranaga n’ibi byihebe binaniraniye, ndetse ibyihebe bigatangira kwica imbohe, Abakomando kabuhariwe 30 bamanukiye mu bisenge bya Ambassade ya Iran, barwana bikomeye n’ibyihebe.

Imbere ya za Camera za Televiziyo zo mu Bwongereza zitandukanye ibyo byihebe byarishwe harokokamo umwe, nawe waje gufatwa nyuma ahabwa igihano cy’imyaka 27 y’igifungo. Ni Operation yamaze iminota 17 yose ariko yari iy’amaraso.

Mu nzego z’umutekano ndetse no ku Bongereza ni igikorwa kitazibagirana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *