Polisi yo mu gace ka Gauteng muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi umugore w’imyaka 21 y’amavuko nyuma yo guha abanyeshuri imigati irimo ibiyobyabwenge ikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Aba bana bose uko ari 12 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Ikusasalethu, riherereye muri Braamfisherville muri Soweto.
Iyi migati bayiriye ku wa kane w’iki cyumweru, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri kariya gace, Kay Makhubela. Yavuze ko bamenye ko aba banyeshuri bariye ibiyobyabwenge ubwo batangiraga gutitira, kuruka ndetse no kuva amaraso mu mazuru.
Byabaye ngombwa ko bihutishirizwa kugezwa ku bitaro bitandukanye, kugira ngo bakorerwe ibizamini. Ibisubizo by’ibizamini byagaragaje ko bari bariye imigati (cakes) irimo ibiyobyabwenge.
Byitezwe ko ku munsi w’ejo uyu mugore azagezwa imbere y’ubutabera, kugira ngo aburanishwe ku cyaha cyo kwanduza ubuzima bw’aba banyeshuri.


