Hon. Sebaba mu mwiherero wa 17

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko mumenyereye, kimwe n’abandi ba nyakubahwa, Hon. Sebaba naraye i Gabiro ngiye mu Mwiherero wa 17.

Kuko ntajya ngendera ubusa nk’umwana w’ikirara, buri gihe ngenda nitwaje mu isaho yanjye ibimfasha kugira icyo marira abantumye, abaturage b’iwacu bangiriye icyizere. Muri iyo saho cyangwa igikapu, usibye ibaba ryanjye n’umuti waryo, agahu mbikaho ibitekerezo byanjye ngo ntazindara nkibagirwa ibyo bantumye, ntabitewe n’ubwiko cyangwa ubugome ahubwo kubera imyaka yanjye imaze kumbana myinshi ikantera amazinda ya gisaza.

Ariko mugira ngo kuhaboneka biroroshye? Muzabaze neza kuko ari urubuga rw’abakomeye gusa nkanjye kuko ndi umuyobozi wa komisiyo ha handi mpagarariye rubanda. Kuko ndi mudatenguha, ndabizi amatsiko ni yose ngo mumenye ibyo niteguye kubabariza, bimwe bitera bamwe gutsikira, ibitsike bikitsamura.

Ubushize nitabiriye uwa 16 nambaye kositimu yera, ishati y’umutuku, bagenzi banjye bambaza aho nabiguriye dore ko nari mberewe bitavugwa. Ikindi namenye ni uko umweru, usa na Malayika cyangwa ya kanzu y’Umwami Yesu bitera umugisha, kuko nta cyasha igira. Ubushize natanze igitekerezo cyanjye ku ireme ry’uburezi cyakiranwa yombi mu cyumba cy’inama maze mpabwa amashyi atagerwa ku mashyi, yayandi adashira ngo kaci kaci kaci kaci kaci!

Nashyekewe rero kuko nongeye nkambara iyo nteramigisha kugira ngo ndebe ko nongera kuyakomerwa ariko noneho mvuze kubyo natumwe bindi.

Ubu nandika, maze kubatumikira. Kubera ko iwacu hatarangwa igihunga n’ubwoba, bikaba aribyo munkundira maze kubatumikira pe! Aha ntawe uca mugenzi we mu ijambo, nahengereye nta numwe uvuze mba nateye urutoki mu kirere njyewe Hon.Sebaba mbaza nti: “Nyakubahwa mfite ibibazo bibiri abaturage bantumye. Icya mbere Nyakubahwa, abantu barakubeshya ngo nta nzara iriho. N’ubwo ibiribwa tubibona ku masoko ariko ibiciro byarazamutse cyane ku buryo bibona umugabo bigasiba undi. Kera twaryaga gatatu ku munsi; mu gitondo, saa sita no ku mugoroba none no kurya rimwe bisigaye bigorana.

Icya kabiri Nyakubahwa, ababyeyi bararira ayo kwarika kubera akayabo k’amafranga bashyize ku bana babo, nyuma yo kwikokora no kugurisha utwabo kugira ngo bigishe abana babo kugeza baminuje. Umubyeyi umwe yambwiye ko umwana we umwe amaze imyaka 10 yarabuze akazi, undi akaba amaze 8 yarakabuze. Uko basobanura si uko ari abaswa ariko kubera akarengane gakabije mu itangwa ry’akazi bituma bibera mu bushomeri bakabura epfo na ruguru.

Ngiye kubona impande zanjye mbona bagenzi batangiye gutitira, bubika umutwe bibaza ukuntu mpangaye kuvugira ibyo bintu aho. Ku mutima ndavuga nti abanyabinyoma baragaragaye kuko ubundi muzehe atabikunda ahubwo akaba akunda abavugisha ukuri. Ni yo mpamvu ahishwa byinshi, abanyamakuru bagira umugisha akaba yakura amakuru y’imvaho kuri bo.

Mu magambo maremare cyangwa ahinnye, ngiye gusoza kuko nari ndondogoye nibuka ko ntavuze ku kibazo cy’ivangura na ruswa birimo kugenda bigaragara. Ni uko ku buhanga bw’ibyuma bankatiye ntabivuye imuzi ariko ibitekerezo mbitanga uko natumwe ntacyo ngabanyije cyangwa nongereye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *