Umuyobozi muri Tanzania yavuze ko hari abakoze inzige bagamije kwicisha inzara Abanyafurika

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umujyi wa Dar Es Salaam Paul Makonda, asanga hari abashobora kuba barakoreye inzige muri za laboratwari kugira ngo bicishe inzara Abanyafurika.

Izi nzige zibasiye akarere ka Afurika y’iburasirazuba zimaze kugaragara mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Amajyepfo.

Makonda asanga hari intwaro ebyiri zishobora gukoreshwa mu guhashya Abanyafurika, harimo n’iy’ibinyabuzima.

Uyu muyobozi nk’uko EATV yabitangaje, asanga n’ubwo Leta y’igihugu cye yashyizeho ingamba zo guhangana na ziriya nzige, ngo nta we byatungura mu gihe haboneka umuntu ushobora gusangwa muri laboratwari akora biriya bikoko agamije kwicisha abantu inzara abaturage ba Afurika.

Ati” Mushobora gutungurwa ko n’ubwo turimo dushaka ibisubizo byo guhangana na biriya bikoko, hari umuntu wiyicariye muri laboratwari abikora kugira ngo bize kona imyaka yacu ubundi abantu bicwe n’inzara.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bihingwa, FAO, rivuga ko ziriya nzige zishobora gutera inzara ikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Cyakora cyo mu rwego rwo guhangana na zo, umuryango w’abibumbye watanze inkunga ya miliyoni umunani z’amadorali ya Amerika ku bihugu bya Ethiopia, Kenya na Somalia byabanje guterwa na biriya bikoko.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko kugeza ubu nta cyonnyi cy’inzige kiragera mu Rwanda, gusa ikavuga ko Abaturarwanda bagomba kuba maso no gutanga amakuru ku kintu cyose babonye batazi.

Inzige ziri mu muryango munini w’udukoko tuzwi ku izina ry’ibihore bifite uduhembe tugufi, zikaba zifite amaguru manini y’inyuma azifasha gusimbuka.

Aho zitandukaniye n’ibindi bihore ni uko zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rurerure rugera kuri kilometero 150 zidahagaze ziri mu itsinda rinini rishobora kubonekamo izigera kuri miliyoni 150.

Inzige imwe ifite ubushobozi bwo kona imyaka ingana n’uburemere ipima, igikundi cyazo kigizwe n’inzige miliyoni 40 kikaba gishobora kona ibihingwa byatunga abantu 35,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *