Umugore wo mu gace ka Bungoma muri Kenya, Agnes Nelima yongeye kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 24 yaraburiwe irengero bikagera n’aho abo mu muryango we bakeka ko yapfuye.
Uyu mugore yatandukanye n’ababyeyi be batuye mu cyaro cya Bungoma, mu 1996 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Bene wabo batunguwe no kongera kumubona afite abana barindwi, basabwa n’ibyishimo.
Nelima, avuga ko yahuye n’umugabo babana ubu akamugira umugore atazi iwabo, ndetse bikarangira bigiriye muri Uganda aho bari bamaze iriya myaka yose batuye.
Avuga ko ngo impamvu yatinyaga kugaruka iwabo ari ko yari afite ubwoba bw’uko bari kumuhana, ku bwo guta ishuri.
Ati” Mbabajwe no gusanga ababyeyi banjye bose barapfuye banshakisha, natinyaga kugaruka mu rugo ku bwo gutinya ko nshobora guhanwa kubera guta ishuri, icyo mbona gusa ni ibituro bashyinguwemo, bityo nkaba nsaba imbabazi ku bw’ibyo.”
Uyu mugore yongeyeho ko yishimiye kugaruka iwabo mu rugo agahabwa ikaze na bene wabo, ashima Imana yamufashije kongera kubonana na bo.
Umwe muri bene wabo wa Nelima witwa Wafula Wasilwa, yavuze ko bamushakiye ahantu hose hashoboka yemwe bakaniyambaza itangazamakuru, ariko bikarangira bamubuze.
Ati” Twaramushatse tuniyambaza itangazamakuru ariko ntitwamubona. Ababyeyi bacu bapfuye bamushaka kubera icyizere cy’uko bari kumubona, bityo tukaba twishimye yemwe n’ababyeyi bacu barishimye aho bari mu ijuru.”
Umusaza witwa Richard Wafula ukuriye uriya muryango, we yavuze ko n’ubwo uriya mugore yagarutse iwabo nta mihango bazamukoreraho nk’uko babikorera abagabo.


