Hari imvugo tumenyereye mu matwi yacu isa n’itebya ngo ” yicajwe ku gatebe”, imvugo isa n’aho atari mbi urebye. Hakaba n’indi nayo twumva wavuga ko inegura ngo “yubikiwe imbehe”, yo ikaba ari mbi urebye.
Iyo witegereje ugasesengura izo mvugo zimbi, zishingira ku kintu kimwe kwamburwa inshingano k’umuyobozi yarasanzwe afite.
Muri ino nyandiko ntabwo tuza kugaruka cyane ku bakozi bato kuko izo mvugo zidakunze kubavugaho. Turibanda cyane kubayobozi bakuru bashyirwaho n’ umukuru w’igihugu ( political cyangwa cabinet appointments).
Umukuru w’igihugu itegeko nshinga rimwemerera gushyira no gukura umuyobozi wo mu rwego rw’igihugu ku mwanya runaka. Ibyo abikora urebye ku nyungu z’akazi nk’uko zaba iza politiki. Ashobora kukuzamura nk’uko yakumanura mu mwanya runaka.
Abandi bayobozi cyane abo ku myanya ya directors bemezwa kandi birukanwa n’iteka rya minisitiri w’intebe cyangwa n ‘inama y’abaminisitiri. Abo bayobozi ba nyuma kugira ngo babone iyo myanya, babanza gukora ikizamini cy’akazi kimwe n’abandi bakozi bose binjira mu mirimo ya Leta.
Aka gatebe tugiye kuvugaho karareba abayobozi bakuru batandukanye. Ntituza kurondora urutonde rwabo kuko byumvikana ni rurerure cyane, abubwo ni ingero twifashisha nabwo tutavuze amazina y’ abantu.
Abayobozi batari benshi cyane twagiye twumva muri politiki kuva mu 1994, bakaba bakirimo kugeza ubu abandi bakaba baravuyemo baribagiranye burundu. Hari aba minisitiri barimo kuva icyo gihe, abadepite nabo binjiye mu nteko zose zabayeho, mbese bamwe bava muri iyi myanya bahindurirwa iyindi kuburyo babaye ubukombe.
Abicaye ku gatebe ibyo bakora ntibikunze kumenyekana usibye kumvikana mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane. Bagera aho bakibagirana ubundi nyuma y’imyaka runaka wajya kumva ukumva amazina ye aragarutse mu bahawe imyanya yo hejuru.
Aha naho ingero ni nyinshi. Byose ariko bishingira ku buryo uwo muyobozi yitwaye nyuma yo kwicazwa ku gatebe iyo byamenyekanye ko yacishije make, atabaye ikigande cyangwa umurakare, ntakorane n’umwanzi w’igihugu ibyo nibyo bimuha amahirwe menshi yo kongera kwibukwa.
Bwana Rwema(amazina yahinduwe), umwe mu bicaye ku gatebe yadutangarije ko kuba yarakuwe ku nshingano ze ari ibisanzwe kuko uguha ari nawe ukunyaga kandi akabikora igihe ashakiye. Yatubwiye ko biramutse bikozwe mu gihe umuntu asoje igihe cye cy’akazi cyangwa bitewe n’indi mpamvu za politiki zifiye inyungu igihugu ibyo ntako byaba bisa.
Ikibazo nkuko yakomeje abitubwira ni uko yakorewe akarengane k’akazi, akarenganywa na bagenzi be bisa nk’aho bari bafite imbaraga muri leta bityo baramwirenza abura kirengera. Ubu nabwo n’ubundi buryo bwirukanisha abayobozi ku buryo hakwiriye ubushishozi ku babafatira ibyemezo no kutizera cyane raporo zibakorwa kuko hari ibindi baba bapfa.
Abakozweho raporo bagahabwa amahirwe yo kubazwa bakisobanura aho kuba gusa raporo zitwa iz’ ibanga ( confidential reports) kandi bishoboka ko bahimbira umuntu. Bamwe mu bahunze bari hanze bakoze mu myanya ikomeye mu gihugu ntibyatahuwe nyuma ko barenganyije abantu benshi kugeza no mu butabera?
Hakwiriye guha agaciro bene izo ngero hakumvikanwa ko ibyo bitarangiye bigatuma hakorwa ubushishozi ku birego abayobozi baregwa bagamije kubicaza ku gatebe. Hari nyakwigendera umwe w’umuyobozi wari waratangiye gukurikirana ibyo bibazo by’akarengane kuburyo hari ibyo yari amaze gukosora.
Tugarutse ku gatebe rero, namwe nimwibaze abakicayeho uko bangana kandi barategereje kugakurwaho. Bizagenda bite? Iyo ntereye amaso inyuma ubona abashatse basubiza amerwe mu isaho kuko hari abagomba kwibagirana burundu. Namwe ni murebe abadepite n’ abasenateri, bamwe mu bagize guverinoma, abahoze ari ba ambasaderi n’ abandi, ubwo abo bose bazabonerwa imirimo?
Ako gatebe karakomeye ku buryo kicarwaho n’abatagira ingano kuko kakira umubare uwo ariwo wose w’abayobozi. Baba benshi cyangwa se bake, ni nka “simbikangwa” kuko kadatinya guturitswa bikaba ariyo mpamvu gahora gateze amaboko ngo kakire abakagana bose.
Abayobozi bakuru guhagarara mu mirimo bizahoraho iteka, hagende hazamuka amasura mashya, nk’uko turimo tubobona abasigaye nabo umweyo utarageraho bakarya bari menge, bizigamira neza aho kwaya kuko ejo cyangwa ejo bundi aribo batahiwe bakajya kwirira utwabo badasabirije cyangwa ngo bahemuke basaba uwo bimye.


