Umunya Colombia Restrepo Valencia Jhonatan ni we wegukanye agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze.
Abasiganwa birukanse intera ireshya na Kilometero 84 na metero 700, ari na yo ntera ngufi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Restrepo yegukanye aka gace, nyuma yo gusigira abarimo Umunyarwanda Byukusenge Patrick kuri Sprint.
Abakinnyi 14 bose bageze i Musanze banganya ibihe, nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 19.
Ni agace ka kabiri uyu musore atwaye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, nyuma yo kwegukana aka gatatu kavaga i Huye kajya i Rusizi.
Umunyarwanda Byukusenge Patrick ni we Abanyarwanda bari biteze ku gace k’uyu munsi nyuma yo gusohoka mu karere ka Nyabihu akinjira muri Musanze ari wenyine, gusa aza kugorwa n’ibirometero bitanu bya nyuma kuko ari ho igikundi cyari inyuma ye cyamufashe.
Mugisha Moise ni we Munyarwanda waje hafi mu gace ka Rubavu-Musanze, aho yaje ku mwanya wa 16 arushwa amasegonda ane na Restrepo.
Hakizimana Seth na we yarushwaga amasegonda ane, mu gihe abarimo Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude na Manizabayo Eric barushijwe n’uwa mbere amasegonda arindwi.
Mbere y’agace ka gatandatu kazakinwa ku munsi w’ejo abasiganwa birukanka intera ya kilometero 127.3 bava i Musanze berekeza i Muhanga, Umunya Eritrea Natnael Tesfazion ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo.
Ararusha Umunyarwanda Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange, iminota ibiri n’amasegonda 11. Areruya Joseph wa gatanu we ararushwa iminota itatu n’amasegonda 53.
Mu gihe habura uduce dutatu ngo Tour du Rwanda 2020 irangire, birasa n’aho amahirwe yo kuba Umunyarwanda yakwegukana iri siganwa yayoyotse. Uwo bishoboka ni Mugisha Moïse, gusa birasaba ko Tesfazion yakwitwara nabi mu duce dutatu dusigaye n’ubwo bigoranye cyane kuri uyu musore uheruka gutwara La Tropicale Amissa Bongo.


