Babu Owino warasiye umuntu mu kabyiniro k’Umunyarwanda yoroherejwe igihano

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwavuguruye ingwate ingana na miliyoni 10 z’amashilingi ya Kenya Depite Babu Owino yari yategetswe gutanga, mu rubanza aregwamo gushaka kwica umuntu.

Depite Owino ashinjwa kuba yarashatse kwivugana Felix Orinda uzwi ku izina rya DJ Evolve, mu ijoro ry’itariki ya 17 Mutarama ubwo bari bahuriye mu kabyiniro kitwa B Club gaherereye i Nairobi.

Aka kabyiniro ni ak’Umunyarwanda Billy Ndengeyingoma, kakaba gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa Galana Plaza.

Ubwo yatangagazaga icyemezo cyo kuvugurura ingwate ya Owino kuri uyu wa kabiri, umucamanza Luka Kimaru yavuze ko abashinjacyaha ba Leta bananiwe gutanga impamvu iyo ari yo yose ituma iriya ngwate itagomba kugabanyuka.

Leta ya Kenya yo yifuzaga guhagarika ingwate Owino yatanze mu rukiko bitewe n’uko afite izindi manza.

Kimaru yanakomoje ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwategetse umudepite Babu kwishyura fagitire y’ibitaro, avuga ko gutekereza ku ngwate y’amafaranga yakoreshwa mu kuvuza Dj bitari bikwiye, kubera ko ushinjwa yari umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha ashinjwa.

Babu Owino, amazina ye nyakuri ni Paul Ongili, akaba yari yaraciwe ingwate ingana na miliyoni 10 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo arekurwe.

Ku ya 27 Mutarama, umucamanza mukuru mu rukiko rwa Milimani , Francis Andayi, yari yategetse Owino kwishyura iriya ingwate mu byiciro bine, aho yagombaga kujya yishyura miliyoni 2.5 z’amashiringi, akaba yarangije kwishyura ingwate yose mu mezi atatu, kugira ngo uwo ashinjwa kurasa abonerwe ubuvuzi.

Umucamanza Andayi yavuze ko kuba umuryango wa Orinda utarashoboye kwishyura fagitire y’ibitaro bitavuze ko Owino ari we ugomba kubikora, ko ahubwo kuyishyura Owino agomba kubikora ku bushake bwe bitari mu cyemezo cy’urikiko.

Babu Owino yari yaramaze kwishyura urukiko miliyoni 4 n’ibihumbi 400 mu rwego rwo kwishyura fagitire y’ibitaro. Mbere yaho kandi na bwo yari yabanje kwishyura na 600,000.

Umucamanza yanzuye ko miliyoni 4 n’ibihumbi 400 z’amashiringi ari yo yonyine agomba kubarwa nk’ingwate, hanyuma 600,000 akishyurwa urukiko kugira ngo Babu arekurwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *