Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa

Sangiza iyi nkuru

Imvubu yari imaze iminsi yarajujubije abaturage b’imirenge ya Rusororo mu karere ka Gasabo na Masaka mu karere ka Kicukiro yarashwe n’abashinzwe umutekano irapfa.

Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nsengiyumva Vincent, avuga ko iriya mvubu yarashwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko yari imaze igihe ibonera imyaka.

Yagize ati” Iyo mvubu yagaragaye ku gishanga kigana ku Nyange, yari imaze iminsi yonera abaturage ku buryo yashoboraga kuba hari n’ibindi bibazo yateza…ni muri urwo rwego rero habayeho kwitabaza uburyo yakurwa aho hantu.”

Uretse kuba iriya mvubu yonaga imyaka y’abaturage, ngo yajyaga inakuka ikagera n’aho abantu bavoma amazi ku buryo hariho impungenge nyinshi z’uko ishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Ku mugoroba w’ejo ku wa 07 Werurwe ni bwo yongeye kugaragara ivuye konera abaturage, biba ngombwa ko biyambaza ubuyobozi Abashinzwe umutekano bayirasira mu gice cy’umurenge wa Rusororo.

Gitifu wa Masaka yatubwiye ko iriya mvubu ikimara kuraswa bahise bajya kuyishyingura mu byobo biri i Kabuga ku ibagiro, ahagenewe gushyingurwa amatungo yagaragayeho ikibazo cy’uburwayi.

Ab’i Masaka na Rusororo si bo bonyine bugarijwe n’imvubu zibonera imyaka, kuko n’abaturiye idamu ya Munini iherereye mu murenge wa Rwimbogo i Gatsibo, bavuga ko ziriya nyamaswa zibonera Kandi bakaba badahabwa indishyi y’imyaka yabo zangiza.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    bagomba kuyigurisha ikaribwa kuko itarwaye. Amafaranga avuyemo akishyurwa abo yoneye.

  2. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    bagomba kuyigurisha ikaribwa kuko itarwaye. Amafaranga avuyemo akishyurwa abo yoneye.

  3. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

  4. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

  5. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

  6. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

  7. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

  8. Kigali: Imvubu yari imaze igihe yarajujubije abaturage yarashwe irapfa
    Iriya mvubu kuki itariwe kandi abaturage bakeneye inyama?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *