Gen.Tumukunde yavuze uko yahenze ubwenge Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda, (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko yahenze Perezida Yoweli Kaguta Museveni ubwo yamuvanaga mu ngabo z’igihugu akamuha ikiruhuko.

Gen. Tumukunde avuga ko kuva mu ngabo yabyishimiye kuko byamuhesheje uburenganzira bwo kuvuga ikimuri ku mutima akesha kuba atakibarizwa mu ngabo z’iki gihugu.

Gen.Tumukunde uherutse gutangaza ko azahatana na Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021, yavuze ko byamutwaye imitekerereze ihambaye kugira ngo Perezida Museveni amuvane mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ikintu kuri ubu ari kwishimira cyane.

Mu kiganiro kuri Radio Capital FM cyahuje Gen. Tumukunde n’abandi ba nyapolitiki, yatangaje ko yahoze yifuza kuba umukuru w’igihugu ariko bitari kumworohera akiri munsi y’igitugu cy’igisirikare cy’Ubugande UPDF. Ati “Nkibona ko Museveni yatinye Hon. Amamba Mbabazi mu bahatanaga mu matora namusabye ko namufasha mu gukora ubukangurambaga. Byamusabaga kumpa impapuro z’uko mvuye mu gisirikare kugira ngo bigaragare neza arabyumva ampa izo mpapuro.”

Lt.Gen Tumukunde yakomeje avuga ko abasirikare bakuru mu gihugu cya Uganda baba bakorera ku gitugu kandi ko ntawe utinyuka kigaragaza ikibazo cye bikanga kugirirwa nabi n’ubutegetsi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo ya NBS, Lt.Gen Tumukunde yagarutse ku gikorwa cyamukorewe cyo kwamburwa abamurindaga mu gihe abasirikare bato kuri we yagereranyije n’abuzukuru be bo bahabwa ababarinda barenga 5.

Lt.Gen Tumukunde ubu byitezwe ko ashobora guhatana mu matora ari imbere na Perezida Museveni mu gihe hari n’abavuga ko umuhungu wa Museveni akaba n’umujyanama we, Gen.Muhoozi Kainerugabana we ashobora guhatanira uyu mwanya. Ni ibintu bivugwa gusa kuko Muhoozi akiri mu gisirikare kandi ubwe akaba yaratangaje ko atarajwe ishinga no kuba perezida.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *