Abaturage n’abacuruzi bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’umunyu ku isoko kuva muri aya mezi abiri ashize. Umunyu ni kimwe mu bicuruzwa nkenerwa bya buri munsi ku buzima bwa buri muntu wese gusa mu Karere ka Karongi usanga igiciro cyawo cyaratangiye kuzamuka ugereranyije n’icyari gisanzweho. Muri aka karere ho ngo watangiye kuba muke haba mu masoko no muriza butiki ari nayo mpamvu igiciro cyawo cyazamutse. Umwe mu bacuruzi bo muri santere y’ubucuruzi ya Gitikinini ho mu Murenge wa Rubengera, Twahirwa Alex, yatangarije Radio Isangano ko umunyu wahenze cyane kuko umufuka w’ibiro 50 waguraga amafaranga 13500frw none ubu ukaba warageze ku mafaranga 18000frw. Twahirwa yagize ati “Umunyu ibiciro byawo ibiro 50 ni ibihumbi 18, ikiro kimwe ni amafaranga 450frw…mbere ibiro 50 byaguraga 13500frw ikiro kimwe ari 300frw. Niyonsaba Claude we avuga ko mu minsi ishize ikiro cyari kiri kugura amafaranga 400 ariko ubu kikaba cyarageze kuri 500frw. Bamwe mu baturage nabo bemeza ko igiciro cy’umunyu cyazamutse nk’uko byemezwa na Mukamurenzi Marie Jeanne. Ati “ Mu cyaro ikiro ni amafaranga 500 byarazamutse cyane mbere byaguraga amafaranga y’u Rwanda 300 ku kiro. Nk’abaturage bitugiraho ingaruka cyane kandi no kubona amafaranga biba bitugoye. Undi mucuruzi yabwiye Bwiza.com Umucuruzi witwa Damascene Ntamushobora ukorera mu isantere ya Mukongoro yabwiye ko ” Ikiro bakigurisha 500 umufuka bawurangura kuri 17500.” Bwiza.com yavuganye numwe mu bacuruzi bo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali avuga ko umunyu wazamutse ” Kuko ipaki yaguraga Frw 200 isigaye igura Frw 250.” Mu kumenya niba hari impinduka zabaye kuri ibi biciro, umunyamakuru wa Bwiza.com yabajije Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile atangaza ko ko “Nta makuru y’aka kanya bafite kuri iki kibazo ariko bagiye kuyakurikirana, mugihe haboneka andi makuru yiyongera kuri aya tuzayabagezaho.” Hirya no mu gihugu hakomeza kumvikana abavuga ko habayeho izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa binyuranye.


