Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda (Fille Mutoni), Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yongeye kugarukwaho cyane nyuma yo gufatwa amashusho n’umukobwa bivugwa ko bari bamaze gusambana. Ibi bije nyuma y’amagambo menshi MC Kats yavuzweho bamwibasira, ubwo yeruraga agatangaza ku mugaragaro ko abana n’ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA. Ababonye Videwo ya MC Kats bahurije ku kintu kimwe cy’uko abagore b’i Kampala nta mugabo basubiza inyuma kereka utemeye kubaha ibyo bakeneye. Videwo iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza MC Kats aryamye ku gitanda, bigakekwa ko yarimo aruhuka nyuma yo kumara umwanya asambana n’umugore wafashe ariya mashusho we utashoboye kumenyekana. Isura y’uyu mukobwa igaragara muri aya mashusho Bwiza.com yabonye gusa nta we uratangaza ko azi uyu mukobwa wirabura, wari wambaye impeta nyinshi ku ntoki ze. Muri Videwo MC Kats yumvikana akorora cyane, ibyateye umugore bari kumwe kugira ubwoba akamubaza niba ameze neza. Videwo kandi igaragaramo agakingirizo kakoreshejwe bikekwa ko ari ako MC Kats yari amaze gukoresha. MC Kats yakundanye igihe kirekire n’umuhanzikazi Fille Mutoni ufite inkomoko mu Rwanda ari nawe umufasha mu bikorwa bye by’ubuhanzi ndetse kupure (couple) yabo yari imwe mu zizwi cyane z’ibyamamare muri Uganda. Aba ariko bagiye bagirana ibibazo bagatandukana ubundi bagasubirana inshuro bivugwa ko zigera mu 100. Buri ruhande rushinja urundi kuruca inyuma n’ubwo nta n’urubyemera.

6 Responses
Umukobwa yifashe amashusho amaze ‘gusambana’ n’umugabo wa Fille Mutoni
Kupure ntibivuze couple pls !

hhhhhhh nigitangaza gusubirana incuro,100
Umukobwa yifashe amashusho amaze ‘gusambana’ n’umugabo wa Fille Mutoni
hhhhhhh nigitangaza gusubirana incuro,100