Imikino mu Rwanda ishobora kuzajya iba nta bafana

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ya siporo itanga inama ku makipe n’abakinnyi b’Abanyarwanda ko bahagarika imikino yose mpuzamahanga bafite mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yemeza ko imikino ya shampiyona n’amarushanwa abera imbere mu gihugu igomba gukomeza ariko imwe n’imwe ikaba imiryango ifunze nta mufana wemerewe kwinjira.

Mu Rwanda icyorezo cya Coronavirus ntago yari yahagera gusa ku munsi w’ejo Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko muri iki gihugu habonetse umurwayi wa mbere wanduye iki cyorezo.

Itangazo rya Minisiteri ya siporo mu Rwanda rivuga ko amarushanwa abera imbere mu gihugu azakomeza nk’uko asanzwe ateganyijwe ariko imwe mu mikino ikazakinwa imiryango ikinze, mu gihe amashyirahamwe afite imikino mpuzamahanga azabera mu Rwanda no hanze yarwo yasabwe kugenzura niba ashobora kuyihagarika.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi igomba kwerekeza muri Cap Vert mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka (CAN 2021) nyuma hakazaba uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka.

Biteganyijwe kandi ko ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu igomba kwitabira imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon uyu mwaka.

Ni mugihe mu Rwanda kuva tariki ya 25 Werurwe uyu mwaka hateganyijwe imikino mpuzamahanga ya Beach Volleyball mu bagore yo gushaka itike y’imikino Olempique izabera i Tokyo mu Buyapani.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kutaramukanya bakoreshaje ibiganza cyangwa ngo bahoberane kugirango hirindwe ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ya Covid-19 yandura vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *