Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe

Sangiza iyi nkuru

Isoko rya Rusine riherereye mu murenge wa Masoro w’akarere ka Rulindo, ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe ku mugaragaro.

Abakorera muri iri soko bagaragaza impungenge z’uko bishobora kuzarangira ribaguye hejuru, bakabishingira ku kuba Umukongomani wubatswe mu rwego rwo kuririnda watangiye gusenyuka.

Wegereye iri soko, ubona ko urukuta rw’umukingo wubatswe iruhande rwaryo ngo uririnde rwatangiye guhirima, ndetse bikaba bishoboka cyane ko rwose rushobora gusenyuka.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper avugana na Bwiza, yemeye ko uriya mukingo watangiye gusenyuka, gusa hakaba hatangiye gukorwa inyigo yo kureba uko wasanwa mu gihe gito.

Mulindwa asanisha ukugwa kwa ruriya rukuta n’ikibazo cy’imvura nyinshi imaze igwa n’icy’ubutaka bwo muri kariya gace yise ko bufite’ikibazo.’ Yagize ati” Habayemo ikibazo cy’ahantu amazi yinjiriraga, ubutaka buratoha hanyuma biraremera biragwa.”

Yongeyeho ati” Abatekinisiye bahisemo kongera gukora inyigo babanje gusuzuma imiterere y’ubutaka, hanyuma bikazakorwa bashingiye ku nyigo yimbitse kuko ubutaka bwaho baketse ko bushobora kuba bufite ikibazo kindi cyihariye.”

Ku bijyanye n’impungenge abaturage bakorera mu isoko rya Rusine bagaragaza ry’uko rishobora kuzabagwira, Mulindwa yabamaze impungenge z’uko ridashobora kugwa ngo kuko ryo ryubatse mu butaka bukomeye, ndetse urukuta rwahirimye rukaba ntaho ruhuriye n’isoko. Ati” Isoko ryubatse mu butaka bukomeye kandi murabizi ko etaje iba yarubatswe batangiriye hasi ikuzimu.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko bitarenze uku kwezi kwa Werurwe ruriya rukuta rwasenyutse ruzaba rwamaze gusanwa.
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ni bwo iri soko ryatashywe ku mugaragaro nyuma yo kuzura ritwaye akayabo k’arenga 700,000,000Rwf.

Ni isoko ryitezweho kuzamura ubuhahirane Ku baturage b’imirenge ya Masoro na Ntarabana y’akarere ka Rulindo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe
    Ruriya rukuta nta kuntu rutari kugwa! ubundi hariya hagombaga gukoreshwa inkingi za bĂ©ton armĂ© ndetse na lintaux hasi, hagati no hejuru.Ibintu nka biriya bisaba inyigo (Ă©tude) hakamenyekana imiterere y’ubutaka noneho hagafatwa ingamba zikwiye. Mu gihe cyo kubaka hagomba kuba Engineer ugomba gukurikirana imirimo. Niba urukuta rwaraguye nyuma y’ukwezi batashye isoko, birumvikana ko hakiriho guarantie. Contractor agomba gusubiramo imirimo nta mafaranga y’inyongera ahawe.

  2. Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe
    Ruriya rukuta nta kuntu rutari kugwa! ubundi hariya hagombaga gukoreshwa inkingi za bĂ©ton armĂ© ndetse na lintaux hasi, hagati no hejuru.Ibintu nka biriya bisaba inyigo (Ă©tude) hakamenyekana imiterere y’ubutaka noneho hagafatwa ingamba zikwiye. Mu gihe cyo kubaka hagomba kuba Engineer ugomba gukurikirana imirimo. Niba urukuta rwaraguye nyuma y’ukwezi batashye isoko, birumvikana ko hakiriho guarantie. Contractor agomba gusubiramo imirimo nta mafaranga y’inyongera ahawe.

  3. Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe
    ririya soko ryubatse mu gishanga ntayindi mpamvu uretse yayindi leta ihora igaragaza ko abatuye ahantu nka hariya bahimurwa,naryo ryimurirwe I ntarabana cg I kiyanza kuko niyo basana buriya butaka buroroshye Ibiza nibikomeza rizaducika burundu

  4. Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe
    ririya soko ryubatse mu gishanga ntayindi mpamvu uretse yayindi leta ihora igaragaza ko abatuye ahantu nka hariya bahimurwa,naryo ryimurirwe I ntarabana cg I kiyanza kuko niyo basana buriya butaka buroroshye Ibiza nibikomeza rizaducika burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *