Muhanga: Ari mu buzima bubi nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyina wabo akamutera inda

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Nishimiye Solange wo mu Kagari ka Mubuga ho mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, avuga ko Abayeho mu buzima bushaririye nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyina wabo akamutera inda.

Nishimwe avuga ko muri 2009 ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko ari bwo uwo mugabo wa nyina wabo yamufashe ku ngufu akamutera inda, bikarangira ataye ishuri. Nyuma yo gufatwa ku ngufu no guterwa inda ngo uwo mugabo yatawe muri yombi, gusa aza gufungurwa nyuma y’igihe gito.

Nishimwe wakuze atarerwa n’ababyeyi be kubera ko batandukanye, avuga ko yiyambaje ubutabera ngo bukurikirane uriya mugabo, bukamubwira ko bubanza kumufasha gupima ibizamini (ADN), ngo harebwe koko niba hari isano umwana yaba afitanye n’umugabo wa nyina wabo.

Ibizamini ADN byagaragaje ko uturemangingo tw’umwana duhwanye n’utwuriya mugabo ku kigero cya 99.99%.

Nishimwe nta butabera yigeze ahabwa

Nishimwe Solange avuga ko nyuma yo gukoresha ibizamini bya ADN, yasubiye mu butabera umunyamategeko witwa Kagoyire ari na we yari yashyikirije ikirego cye akamwirukana avuga ko yatsinzwe.

Ngo byabaye ngombwa ko yiyambaza umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asabye ibyavuye mu bizamini asanga uriya mukobwa yarabyariwe n’umugabo wa nyina wabo.

Kagoyire Nishimwe yakunze kugarukaho ngo yambwiye Visi Meya ngo “Twari twibeshye”, nyuma y’uko amubajije impamvu babeshye Nishimwe ko atabyariwe n’umugabo wa nyina wabo.

Uyu mukobwa avuga ko kuba yaratewe inda n’umugabo wa nyina wabo byamugizeho ingaruka, kubera kwirirwa yirukanka ashaka ibyatunga uriya mwana, ari na ko yirirwa asiragira ashaka ubutabera.

Bwiza.com yifuje kuvugisha umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kuri kiriya kibazo, gusa ntiyitaba terefoni ye igendanwa. Ubutumwa bugufi twamwandikiye na bwo ntiyabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Bwiza.com irakomeza kugerageza kuvugisha uyu muyobozi ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Nishimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *