Umukozi wo mu rugo yitumye mu buriri bwa bosi we watinze kumuhemba

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa ukora akazi ko mu rugo, Ane khatioli muri Uthiru mu gace ka Muthua muri Kenya yitumye mu buriri bw’umukoresha we wari warakererewe kumuhemba.

Uyu wari watanzwe na kompanyi y’abakozi ya ILRI, yasabye ko yahembwa hakiri kare kuko ngo hari umushinga yari afatanyije na murumuna we wari ukeneye amafaranga aho avuka.

Umukoresha we yarabyanze, amubwira Ko bitashoboka ko amwishyura mbere y’iminsi 15. Ibi ngo byarakaje Kathioli w’imyaka 24 nk’uko shebuja yabwiye Mkenya news.

Uyu mukoresha avuga ko “ Ubwo nagarukaga mu rugo, numvise umunuko nk’uw’amazirantoki atarabora.” Uyu mukobwa ngo umubyindi umwe yawushyize mu mashuka undi awushyira hagati y’imisego yombi.

Uyu mukoresha akomeza avuga ko “ Imwe mu mashuka y’umweru yasaga nabi kuko bigaragara ko ari yo Kathioli yakandagiyeho ubwo yitumaga ku buriri. Ati “ Hariho n’ahantu hatose, nkeka ko yanansobeye mu buriri.”

Abaturanyi bo bavuga ko Kathioli babonaga ari umukobwa ucecetse, utarakundaga kurakara byoroshye.

Umwe muri bo, Waithera avuga ko Kathioli yari umuntu mwiza yewe ngo yanabwirizaga mu rusengero rwo hafi aho mu gace ka Muthua.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibyabaye Kathioli yahise abura mu rugo yakoragamo.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *