Umuyobozi w’ihuriro ry’Abenyekongo rivuga ko rigamije kurinda ubusugire bw’gihugu cyabo, (CNPSC), Gen. William Amuri Yakutumba ryakanguriye abaturage ba Congo Kinshasa guhaguruka bakitabira intambara ntagatifu yo kurinda igihugu cyabo avuga ko kigaruriwe n’abanyamahanga. Ibi yabitangaje mu kiganiro mbwirwaruhamwe yafatiwemo amajwi n’amashusho yambaye impuzankano ya gisirikare akikijwe n’abasirikare babiri bafite imbunda bikwije n’amasasu. Gen Amuri Yakutumba yavuze ko impamvu y’ingenzi Abanyekongo bagomba kurwana intambara mu izina ry’Imana ari uko igihugu cyabo gikomeje kwigabizwa n’abanyamahanga bakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Balkanisation’. Gen. Yakutumba ati “Mwese muhamagariwe kurwanira igihugu cyacu mu izina ry’Uhoraho Imana yacu! Musome mu Abakorinto ba 2, igice cya 7 umurongo wa 14.” Mu mbwirwaruhame ye, Gen. Yakutumba yakomeje avuga ko kuva igihugu cya Congo Kinshasa cyabona ubwigenge kitigeze gisogongera ku mahoro n’umutungo kamere wacyo ahubwo ubwigenge bwabaye intangiriro y’imibereho mibi, imvururu n’intambara zidashira kugeza na n’ubu. Gen Yakutumba ashinja abakoloni ko ibiba kuri Congo byose ari nabyo byari mu mugambi w’abakoloni b’Ababiligi mbere y’uko Congo ibona ubwigenge. Ati “Ababiligi bateganyaga ko ubwigenge tubuhabwa mu buryo bubiri, hagombaga kubanza igice cy’Uburengerazuba maze uburasirazuba bwo bugategereza imyaka 30 bukigenzurwa n’abakoloni,” Yakomeje avuga ko ” Ibintu bitanyuze Emery Patrice Lumumba wari ushyigikiwe n’abaturage benshi …ariko baza gukomwa mu nkokora n’ingabo za Congo zari zishyigikiwe n’abakoloni maze bivugana Lumumba kuwa 17 Mutarama 1961.” Uyu mujenerali mu nyeshyamba yahoze mu gisirikare cy’uwahoze ari Perezida wa Congo, Mobutu Sese Seko wa Zabanga nyuma aza gushinga umutwe wa Mai Mai CNPSC washinzwe bivugwa ko uharanira inyungu z’ubwoko bw’Ababembe mu 1998, ubu akaba akiwuyoboye ari nawo bivugwa ko ukize ku mabuye y’agaciro ucukura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


