Umubyeyi witwa Bayavuge Maliyana wo mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Matsinsi avuga ko yazinzitswe nyuma y’uko Mukeshimana Paccy w’imyaka 26 amusambanyirije umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ndetse akanamwanduza imitezi. Maliyana avuga ko uwo mugore yamusabye umwana we witwa Patirike ngo ajye iwe mu rwego rwo kumufasha mu myiteguro y’umubatizo w’umwana akaba yarahamaze iminsi ibiri kuva kuwa 04 kugeza kuwa 06 Mutarama 2020. Maliyana akomeza avuga ko kuwa 07 Mutarama ubwo yararimo gutunganya umwana ngo ajye ku ishuri ari bwo yabonye icyo kibazo agasanga ubugabo bw’umwana we bwarababutse amubajije abanza kumuhisha gusa nyuma aza kumubwira ko yafashwe ku ngufu n’uwo mugore. Kuwa 11 Mutarama 2020 inzego z’ibanze zashyikirije Mukeshimana urwego rw’ubugenzacyaha RIB gusa ngo byaje kurangira urubanza ruciwe uruhande rurega rudahari ndetse Mukeshimana ararekurwa kuko nta bihamya byari byagaragajwe. Umuturanyi wabo, Uwimana Marie Claire avuga ko nawe yabonye imodoka iza gufata uwakekwagaho icyaha gusa nyuma bakabona yongeye kurekurwa batamenye uko byagenze. Ati ” Gitifu w’akagari yaraje bafatira uwo mugore ahitwa ku i Ramba bajya kumwuriza imodoka. Nyuma twabonye yaragarutse ntituzi uko byagenze.” Uyu mubyeyi Maliyana n’abaturanyi be bavuga ko nibura bifuza kuba bahabwa impapuro za muganga zigaragaza ko nta hohotera umwana yakorewe kuko bashinja ubuyobozi kuba barazigumanye Kandi n’iburanishwa ryarabaye uruhande rwatanze ikirego rudahari. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo bugiye kugikurikirana kandi ko uwahohotewe akwiye gufashwa cyane ko urwego rw’ubugenzacyaha bwamenye ikibazo cye. Mukeshimana uvugwaho guhohotera uyu mwana w’umuhungu ni umugore w’abana babiri na we atuye muri uyu mudugudu. Ahakana ibyo aregwa byose.


