Muhima: Umubyeyi avugwaho kwirukana mu rugo umwana yibyariye

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Mama Mucyo wo mu Mudugudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aravugwaho n’abaturanyi ko ari kwirukana mu rugo umwana we w’umuhungu witwa Mucyo w’imyaka 17 y’amavuko.

Bwiza.com yakiriye amakuru ikuye ku muntu wayo wa hafi muri ako gace (informant) ko hari iki kibazo, maze mu masaa kumi n’imwe yo kuwa 12 Werurwe uyu mwaka, itera amatako muri ako gace kazwi nka Yamaha.

Ubwo Bwiza.com yahageraga uwayihaye amakuru yari yavuze ko ” Mucyo yavuye mu ishuri kuva yava muri Uganda kandi ko na nyina wibana arimo kumwirukana mu nzu y’icyumba na salo babamo.”

Mama Mucyo utashatse gutangariza Bwiza.com amazina ye asanzwe yavuze ko ” Ayo makuru atari yo.” Ati ” Namwirukana se ngo ajye he ko nta wundi mubyeyi wamunderera. Ni ibihuha. Ubu umwana yagiye kuvoma, yariye ubwo se ikindi kibazo gihari ni ikihe? Abavuga ibyo ni ba bandi bagenda ku buzima bw’abantu.”

Uyu mubyeyi yibaza ngo ” Umwana agize ikosa ntabwo umubyeyi amucyaha? Ntabwo mbyemerewe? Ni njye wamureze kugeza ubu, ababivuga ndabiyamye.”

Mucyo w’imyaka 17 ntiyiga kubera ubushobozi buke bw’umubyeyi

Uyu mubyeyi yatangarije Bwiza.com ko ari impamo ko umuhungu we atiga bitewe n’uko we nta bushobozi yabona bwo kumwishyurira ishuri. Ati ” Njyewe ndi umukene ubuyobozi bwamfasha. Bari bamushakiye ishuri sinzi impamvu atarajyayo. Njye nta bundi bushobozi, ayo narishye, narayarishye. Ubu ndi kwishyurira mushiki we, ubu ndi gushakisha icyo barya.”

Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Mudugudu w’Inyarurembo, Mutoni Uwase Aline yabwiye Bwiza.com ko ” Natwe twabyumvise ko yamwirukanye ariko urumva ko yivugiye ko yamucyashe nk’umwana. Uwo mwana yarifotoje ategereje indagamuntu ngo ajye ku ishuri ry’imyuga.”

Mutoni (Mama Halidi) avuga ko ” Ikibazo cy’uyu mwana tugiye kugikurikirana n’ubuyobozi dufatanyije, dukore ubuvugizi.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo, Mbabazi Jamilla yatangarije Bwiza.com ko ” Tugiye gushaka uko umwana yajya kwiga, nyina yari yaramujyanye iwabo mu cyaro i Jali kwa sekuru. Twamushakiye imyuga ariko ntarajya kwiga. Gusa nk’ubuyobozi tugiye kumusubiza ku ishuri.”

Mudugudu Mbabazi yavuze ko nta kindi kibazo cy’abana kiri mu gace ayoboye ndetse ko abana bose biga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *