Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, igaragaza ko mu bizamini by’akazi hari aho abakandida batsinze bamburwa amanota akongererwa abatsinzwe bakaba ari bo bahabwa akazi.

Bigaragarira muri raporo ya Komisiyo iheruka kumurikira abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ku byerekeranye n’imikoreshereze y’ibizamini mu nzego z’ibanze.

Iyi raporo yerekana ko mu Turere twa Rwamagana na Kayonza hagaragaye umubare w’abakozi bakoze ibizamini bakagenda bongererwa amanota, ibyatumye bahabwa imyanya y’akazi batatsindiye.

Komisiyo yagaragaraje ko uwitwa Mulisa Moses yatsindiye umwanya mu Karere ka Kayonza kandi atagaragara mu bantu bakoze ikizamini cy’ikiganiro. Yagaragaje ko amanota yahawe mu kizamini cyanditse yari 6/50, aza guhindurwa ahabwa 35/50.

Uwitwa Uwizeye Calitas we yahawe amanota 29/50 mu kizamini cyanditse, nyamara hatangazwa ko yagize 35/50 anashyirwa mu mwanya w’akazi. Uwamariya Alphonsine we yahawe amanota 18/50 mu kizamini cyanditse, hatangazwa ko yagize 37/50 anashyirwa mu mwanya. Uwantege Olive we ngo yahawe amanota 14/50, hatangazwa 36/50 anashyirwa mu mwanya.

Mu Karere ka Rwamagana, uwitwa Mutangana Olivier wari wabonye amanota 26/50, bamuhaye 28/50, bituma ku giteranyo nyuma y’ibizamini byo kwandika no kuvuga agira amanota 72% kandi yakabonye 70%, ahabwa umwanya kandi hari uwagombaga kumurusha.

Depite Uwanyirigira Marie Florence asanisha kiriya kibazo n’ubundi busambo bwose dukunze kubona. Ati” rwose kariya Karere ka Kayonza kakoze amakosa adakwiriye kwihanganirwa. Ibi ngibi ntaho bitaniye n’ubundi busambo tujya tubona.”

Depite Kalinijabo Barthélemy we yavuze ko abakoze aya makosa bagomba gushakwa bagahanwa. Ati “Tugomba kumenya uwabikoze, ibi bintu bitesha agaciro imirimo myiza muri RALGA n’igihugu bakorera, aha ni ho hava ko abantu bongererwa amanota, turashaka kumenya umuntu wakoze aya makosa, uburyo Mulisa Moses yari yabonye 6/50 ariko bakamuha 35/50.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Leonidas, yavuze ko na bo bamenye amakosa yakozwe, kandi ko abantu bose bari bashyizwe muri iyi myanya mu buryo butubahirije amategeko bamaze kuyivanwamo.

Ngendahimana yanavuze uwari watanze ariya manota y’i Rwamagana yamaze guhanwa. Ati” Iyo nzobere twayihagaritse umwaka wose kuko yateje isura mbi kuri RALGA no ku mukandida. Iyi nzobere yatanze aya manota yatwandikiye asaba imbabazi ndetse avuga ko nta nyungu zindi yari abifitemo.”

Yavuze kandi ko bagiye gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo aba bantu bashakishwe, yizeza kuzatangaza uko iki kibazo cyakemutse.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta isohora raporo ngarukamwaka igaragaza amakosa aba yaragaragaye mu itangwa ry’akazi. Muri raporo y’iyi Komisiyo ya 2018/19, hagaragaramo ko hari abakoze ibizamini by’akazi bakongererwa amanota abandi bakayagabanyirizwa, ibintu Komisiyo isanga bifite aho bahuriye na ruswa n’itonesha.

Komisiyo ivuga ko mu mwaka ushize wa 2018/19 yakiriye ubujurire 602 bw’abari bakoze ibizamini by’akazi ntibanyurwe n’amanota babonye, ibishimangira ko hari amanyanga aba yakozwe kugira ngo ayo manota ahindurwe.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Iyi Ni inkuru ishaje twarabimenyereye.Njye nahisemo kureka gukora ibizamini Kugeza aho Leta izabibonera bakabihindura.Twe twagiye gukora bahwihwisa umuntu bashaka guha umwanya icyadutangaje yatangiye akazi bataraduha n’icyo kuvuga.Ahubwo Njye ntibigeze bantumira no mu kizamini cyo kuvuga.Kandi nari mfite 30/50 ku kizamini cyanditse.Birababaje

  2. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Iyi Ni inkuru ishaje twarabimenyereye.Njye nahisemo kureka gukora ibizamini Kugeza aho Leta izabibonera bakabihindura.Twe twagiye gukora bahwihwisa umuntu bashaka guha umwanya icyadutangaje yatangiye akazi bataraduha n’icyo kuvuga.Ahubwo Njye ntibigeze bantumira no mu kizamini cyo kuvuga.Kandi nari mfite 30/50 ku kizamini cyanditse.Birababaje

  3. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Bazasuzume na Gakenke pe! Naho ubona amanota agahabwa undi. Ruswa mugutanga akazi yarabamaze

  4. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Bazasuzume na Gakenke pe! Naho ubona amanota agahabwa undi. Ruswa mugutanga akazi yarabamaze

  5. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Ngendahimana yanavuze uwari watanze ariya manota y’i Rwamagana yamaze guhanwa. Ati” Iyo nzobere twayihagaritse umwaka wose kuko yateje isura mbi kuri RALGA no ku mukandida. Iyi nzobere yatanze aya manota yatwandikiye asaba imbabazi ndetse avuga ko nta nyungu zindi yari abifitemo.

    gute ntanyungu yarabifitemose kwambura amanota uwatsinze ukayaha utatsinze? namwengo mwamuhagaritse umwaka ubwose mwakemuye iki ahubwo muabashyikirize RIB ntimugashyigikire amakosa urumva ngewe ndanarakaye kabisaa

  6. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Ngendahimana yanavuze uwari watanze ariya manota y’i Rwamagana yamaze guhanwa. Ati” Iyo nzobere twayihagaritse umwaka wose kuko yateje isura mbi kuri RALGA no ku mukandida. Iyi nzobere yatanze aya manota yatwandikiye asaba imbabazi ndetse avuga ko nta nyungu zindi yari abifitemo.

    gute ntanyungu yarabifitemose kwambura amanota uwatsinze ukayaha utatsinze? namwengo mwamuhagaritse umwaka ubwose mwakemuye iki ahubwo muabashyikirize RIB ntimugashyigikire amakosa urumva ngewe ndanarakaye kabisaa

  7. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Aha! Mubonye abo muvuga, mujye mu manota y’abakoze ibizami by’akazi muri Gasabo cg ahandi kumyanya ya deputy head teacher in charge of discipline ntamuntu nemwe wawutsindiye ariko musome itangazo bashyizeho rihamagaza abasaba akazi ko iyomyanya bayigaruye! Ese yagiyehe bayikuyehoooo byagenze bite? Basanzese bitari bigikeneweko ishyirwa ku isoko cg banyirayo bayirimo? Dore nimwe mwabivuga bikumvikana, mubikoreho ubushakashatsi mumenye uko biri kd mugihugu hose niko bimeze imyanya myinshi yagombsga gusubizwa ku isoko ntiyagarutse uhhhuuu! Reka nicecekere.

  8. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Aha! Mubonye abo muvuga, mujye mu manota y’abakoze ibizami by’akazi muri Gasabo cg ahandi kumyanya ya deputy head teacher in charge of discipline ntamuntu nemwe wawutsindiye ariko musome itangazo bashyizeho rihamagaza abasaba akazi ko iyomyanya bayigaruye! Ese yagiyehe bayikuyehoooo byagenze bite? Basanzese bitari bigikeneweko ishyirwa ku isoko cg banyirayo bayirimo? Dore nimwe mwabivuga bikumvikana, mubikoreho ubushakashatsi mumenye uko biri kd mugihugu hose niko bimeze imyanya myinshi yagombsga gusubizwa ku isoko ntiyagarutse uhhhuuu! Reka nicecekere.

  9. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Hanyuma iyo babibonye bakora iki

  10. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Hanyuma iyo babibonye bakora iki

  11. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Oya Rwose nibahanwe kuko Ibi birakomeza kwanduza isura y’igihugu cyacu kandi ahandi twari ntamakemwa

  12. Rwanda: Abagize amanota menshi mu itangwa ry’akazi barayamburwa agahabwa abatsinzwe
    Oya Rwose nibahanwe kuko Ibi birakomeza kwanduza isura y’igihugu cyacu kandi ahandi twari ntamakemwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *