Abunganira Gen. Tumukunde bari gukora ibishoboka byose ngo afungurwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyamategeko bunganira (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’umutekano wa Uganda kuri ubu ufungiye muri Gereza ya Luzira batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose agafungurwa.

Nyuma y’igihe gito Gen. Henry Tumukunde usanzwe atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi buriho atangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021.

Uyu mujenerali yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu no gutunga intwaro atabifitiye uburenganzira.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umucamanza Tuhimbise Valerian yafashe umwanzuro ko Tumukunde agomba kujya gufungirwa muri gereza ya Luzira iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gushinjwa ibyaha bikomeye by’ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ashijwa kuba yarasanganywe imbunda ebyiri tariki 13 Werurwe 2020 mu biro bye biherereye ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala, imwe yo mu bwoko bwa AK47 n’iyo mu bwoko bwa pisitori.

Ku kijyanye n’icyaha cyo kugambanira igihugu ubushinjacyaha bumushinja kuba ngo hari ikiganiro yavugiye kuri Televiziyo ya NBS tariki ya 5 Werurwe 2020 cyari kirimo amagambo ashishikariza u Rwanda gutera Uganda.

Alex Luganda umwunganira mu mategeko yatangaje ko bagiye kwihutira kwegeranya dosiye zose zizifashishwa mu kumuburanira kugira ngo ave muri gereza cyane ko n’ubuzima bwe butameze neza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 ni bwo yagejejwe imbere y’ubutabera aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho urukiko rwemeje ko agomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi gusa Tumukunde we ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *