U Rwanda rwagobotse abaturage barwo bafite ibibazo by’ingendo bari mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yashyizeho uburyo bworohereza Abanyarwanda bari mu mahanga kugaruka mu gihugu, ku bagize ikibazo cy’urugendo.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti”Abanyarwanda bari mu mahanga bagize ibibazo mu ngendo barasabwa kuvugana na za Ambasade z’u Rwanda zibegereye, cyangwa bagahamagara +250788125043″.

Leta yashyizeho ubu buryo, mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda bari mu mahanga kugaruka mu gihugu, bahunga ibihugu byashegeshwe na Coronavirus.

Iki cyorezo cyatumye ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bihagarika ingendo mpuzamahanga, bituma kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi biba ingorabahizi.

Ni icyorezo kuri ubu gisa n’icyagenjeje make mu bihugu bya Aziya cyagaragayemo bwa mbere, gusa kikaba gikomeje kwiyongera cyane mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi birangajwe imbere n’Ubutaliyani, Espagne, Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza.

Ibihugu byo ku migabane ya Amerika na ho iki cyorezo gikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Magingo aya mu Rwanda harabarurwa abantu 11 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, mu gihe abamaze kucyandura ku mugabane wa Afurika barenga 633 bo mu bihugu 33.

Ababarirwa muri 17 ni bo bamaze guhitanwa na cyo nk’uko ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ribitangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *