Umuhanzi Aurlus Mabele ukomoka muri Congo yishwe na Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Aurlus Mabele wakanyujijeho mu muziki wa Repubulika ya Congo Brazzaville, yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize icyorezo cya Virusi ya Corona.

Uyu mugabo witabye Imana afite imyaka 67 y’amavuko, yaguye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa aho yari arwariye kuva ku wa 19 Werurwe.

Inkuru y’urupfu rwa Mabele yatangajwe bwa mbere n’umukobwa we witwa Liza Monet. Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati” Data yahitanwe na Coronavirus muri iki gitondo…Mwarakoze kubaha ibihe byiza yagize. Ni umunyabigwi ukomeye w’injyana ya Soukous abaturage ba Congo batakaje uyu munsi.”

Liza Monnet yongeyeho ko yashenguwe n’urupfu rwa Se yakundaga cyane. Aurlus Mabele wamamaye cyane mu njyana ya Soukous, yavukiye i Brazzaville muri Congo mu 1953.

Ni umwe mu bashinze itsinda ry’amateka mu muziki ryitwa Koneto, yashinze mu 1986 ari kumwe n’abandi banyabigwi, barimo Mac Cacharel na Diblo Dibala, n’ubwo nyuma baje gushwana bagatandukana.

Mbere yaho mu 1974 yari yarashinze itsinda ryitwa Les Ndimbola Lokole ari kumwe na Jean Baron, Pedro Wapechkado na Mav Cacharel bakomezanyije muri Koneto.

Mabele wanakunzwe mu njyana ya Soukus akigera i Paris, afite indirimbo zakanyujijeho nka “Extra Ball, Liste Rouge, Embargos” n’izindi nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *