Umuturage witwa Beatrice Mushimiyimana utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana aravuga ko mu ijoro ryakeye mu gicuku, yagabweho igitero cy’amabuye n’abantu atazi, bakamena ibirahuri by’inzu ye, bagatangira gutera amabuye mu cyumba abana be bararamo.
Mushimiyimana yabwiye Bwiza.com ko ibibazo by’umutekano muke abimaranye igihe ariko ubuyobozi bukaba butabishakira ibisubizo. Uyu mugore avuga ko mu ijoro rishyira kuwa Kane tariki 19 yatewe amabuye hejuru y’inzu naho mu rishyira iryo kuwa Gatanu akabwaho igitero avuga ko cyari icyo kumuhitana. Yatangarije Bwiza.com ko yabanje kwibwa, ati “ Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize baraje banyiba imyenda saa saba. Muri iki cyumweru ku wa Kane bateye amabuye bamenagura amategura naho muri iri joro rishyira kuwa Gatanu saa saba z’ijoro baje bamena ikirahuri, bakuraho idirishya bateramo amabuye. Bateye amabuye mu cyumba cy’abana, nta wakomeretse gusa sinabashije kubamenya.” Uyu muturage avuga ko ikibazo cye yari yarakimenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse na n’ubu ngo yamenyesheje ubuyobozi. Ati “ Nabimenyesheje mudugudu, gitifu w’akagari na DASSO mu murenge. Irondo ryo ntiryari rihari kuko ryahabaye nk’icyumweru rigeze aho riragenda.” Ikibazo cya Mushimiyimana kimaze igihe Uyu mugore yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cye cyatangiye muri Kamena 2019 ubwo abantu bataramenyekana bitumaga ku muryango w’inzu ye. Ati “ Natanze amakuru y’umuntu twakekaga ko acururuza urumogi, kuva icyo gihe natangiye guterwa amabuye hejuru y’inzu.” Uyu mugore avuga ko yatanze amakuru nyuma y’aho hibwe inka ya Girinka, abaturage bakabwirwa kuyishyura yose, we akabwira ubuyobozi ko ” Abaturage batategekwa kwishyura inka kandi hari urugo rucuruza urumogi, rugendwamo n’abantu atazi.” Ubuyobozi ntibuha uburemere ikibazo cye Mushimiyimana avuga ko iyo abwiye ubuyobozi ikibazo cye bagiha izindi mpamvu. Ati ” Abayobozi ntibigeze baha agaciro iki kibazo. Iyo mbabwiye ikibazo cyanjye bo bavuga ko ari njye witera amabuye, ngo ni amadayimoni y’iwacu, ngo ni abagabo, ngo ndashaka kugurisha. Ni icyo bashyize imbere.” Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabisindu, Samuel Ndagijimana kuri iki kibazo yabwiye Bwiza.com ati “ Arabeshya [Mushimiyimana] yabitubwiye saa kumi n’imwe na 12 gusa njye ndi mushya sinzi uko ikibazo cye giteye. Icyo navuga ni uko tugiye gushaka uko twamucungira umutekano.” Bwiza.com kandi yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Vestine Mukangarambe, mu butumwa bugufi yavuze ngo ” Ndi muri konji. Nta makuru mfite, ndaza gukurikirana menye ibyo ari byo.” Mushimiiyimana asaba ubuyobozi kumucungira umutekano kuko ngo abayeho mu bwoba bwo kuba yagirirwa nabi. Muri Gashyantare kuwa 28 uyu mwaka, Bwiza.com yabagejejeho inkuru ivuga ko uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 38, warokotse joenoside yakorewe Abatutsi, ufite abana bane, utabana n’umugabo, yaterwaga amabuye ku nzu kuva mu gushyingo 2019. Ni mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Nyanza: Umuturage arataka guterwa amabuye hejuru y’inzu mu ijoro” Soma: https://bwiza.com/?Nyanza-Umuturage-arataka-guterwa-amabuye-hejuru-y-inzu-mu-ijoro



2 Responses
Nyanza: Umuturage avuga ko yagabweho igitero n’abantu atazi
ubuyobozi bwacyemuye ibyobibazo
Nyanza: Umuturage avuga ko yagabweho igitero n’abantu atazi
ubuyobozi bwacyemuye ibyobibazo