Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, CSP Dr. Pascal Nkubito atangaza ko ibitaro ayoboye bitagifite aho kwakirira abakekwaho indwara ya Coronavirus kuko ibyumba birindwi byari byarateganyijwe byuzuye kuri uyu wa 20 Werurwe 2020. Dr. Nkubito yatangarije Bwiza.com ko kugeza ubu nta murwayi wa Coronavirus uragaragara muri ibi bitaro. Ati “Hari abakekwaho Coronavirus barindwi muri ibi bitaro. Twabashyize mu kato. Babiri barasazerewe, tubakurikirana bari iwabo. Gusa ibyumba birindwi byateganyijwe uyu munsi byuzuye. ” Uyu muganga yatangaje ko hakiri ikibazo cyo kumenya aho bashobora gushyira undi waba agaragaje bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara. Gusa ati “ Ibisubizo by’ibizamini by’ukekwaho Coronavirus biboneka mu masaha 24, hari igihe bamwe ibyabo biboneka, tukabarekura, hakaboneka umwanya.” Hari ibyo abaturage badakwiye kwitiranya Dr. Nkubito avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ukekwaho Coronavirus n’umurwayi wayo. Ati “ Abo twashyize mu kato ntibarwaye Coronavirus, barabapimye basanga bagaragaza bimwe mu bimenyetso nk’umuriro mwinshi. Twohereje ibizamini byabo muri laboratwari nkuru y’igihugu, ngo tumenye uko bahagaze.” Uyu muyobozi avuga ko “ Ubu aba bari mu kato bari kuvurwa bisanzwe, ibizamini nibigaragaza ko batari psitive (badafite Coronavirus) tuzabasezerera ariko dukomeza kubakurikirana ndetse tukabasaba ubwabo kwishyira mu kato aho bari mu ngo zabo.” Hari intambwe yatewe mu kumenya indwara ya Coronavirus mu baturage Uyu muyobozi yashimye uburyo abaturage bakomeje gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda indwara ya Coronavirus. Avuga ko bigaragara ko Abanyawanda bamaze kumenya kwirinda iki cyorezo. Yasabye ko hakomeza gushyirwamo ingufu ndetse n’indi mico nko kuramukanya abantu bakaba babiretse gato. Dr. Nkubito yibukije abaturage ko abambara udupfukamunwa ari abagaragaraho ibicurane n’inkorora. Avuga ko agapfukamunwa kadakwiriye kumara amasaha ane kagikoreshwa kuko ngo n’ubundi ibyo kakumiraga bivuye inyuma biba bimaze kugafataho ari byinshi. Yateye utwatsi ibyavugwaga ko hari uwanduye Coronavirus wagaragaye mu Bitaro bya Muhima Uyu muganga kandi yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe na bamwe ko kuri ibi bitaro hagaragaye umurwayi wa Coronavirus bitewe n’imbangukiragutabara n’abapolisi benshi bagaragaye kuri ibi bitaro ku gicamunsi. Yabwiye Bwiza.com ko imbangukiragutabara yasohotse mu bitaro nta murwayi yari itwaye, ko ahubwo abapolisi ari bo bari baje kuyitira ngo bajye gufata uwo abaturage bavugaga ko yafashwe na Coronavirus i Masoro. Coronavirus igira ibimenyetso birimo inkorora, umuriro ndetse n’imisonga. Kugira ngo ikumirwe, inzego z’ubuzima zisaba abaturage gusaba ubujyanama ku babishinzwe mu gihe bagaragaje ibi bimenyetso. Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho umurongo utishyurwa wa 114 wo guhamagaraho mu gihe umuntu agize ikibazo nko kwikekaho iki cyorezo, cyangwa se akagana umujyanama w’ubuzima umwegereye.

22 Responses
Ahashyirwa abari mu kato ka Coronavirus ku Bitaro bya Muhima huzuye
Mwiriwe? Birumvikana ko ibyo Byumba ari bike nkuko mubivuze gusa niko byagenze mu bihugu byose kuko Icyorezo ntigiteguza kandi wararenganya undi gusa nidukomeza gusenyera umugozi umwe tuzagitsinda. Dukomeze dukurikize inama twagiriwe na President, ndetse na minisiteri yubuzima.

Mwiriwe? Birumvikana ko ibyo Byumba ari bike nkuko mubivuze gusa niko byagenze mu bihugu byose kuko Icyorezo ntigiteguza kandi ntawararenganya undi gusa nidukomeza gusenyera umugozi umwe tuzagitsinda. Dukomeze dukurikize inama twagiriwe na President, ndetse na minisiteri yubuzima.

Ese kwa kabuga ku muhima no mugakinjiro ka gisozi no kuri za tsade simbona haba ibyumba bidakora mwahafashe mukahashyira ibyumba bya kato murakoze

Nigitekerezo bantu bimana ntihagire umfata nabi akandakarira cg…Ge numva ko bibaye bishoboka ibyumba byamashuri nahandi hadakoreshwa muriyiminsi no kuri stade amahoro mpabona ibyumba bidakoreshwa na Kigali Arena nahandi mugihugu hadakoreshwa murwego rwo kubona aho ababaketsweho bajyanwa.Yari inama bantu bimana niba mvuze nabi mumbabarire.

Turanishima cyane ko abaturage bizana,ariko kandi mumenyeko iyi ngwara ari Icyorezo. Abo murekura niba bafite aho bahuriye nabaze kwandura ntibizabatangaze bagarutse kwivuza mugasanga baranduye. Inama dutanga nuko Ntamuntu ukwiye kurekurwa munsi yiminsi 14. byaba byiza hanateganijwe ibindi byumba byinshi kuko aho iyi virus igaragaye ibanza kwihisha mubantu yajya kugaragara ikazana abarwayi benshi.

Leta yareba nka Hotel zifite ibyumba byinshi ikavugana nazo kuko nubundi hotel nazo nta ba clients zifite muriyiminsi cyangwa
Bakahahindura ibitaro hakavurirwa abantu, ikindi umuntu wese wize kuvura bari bakwiriye kumuha akazi.

Uziko mugirango abaganga bi sabantu ahubwo nabo mubatekerezeho kubantu bashobora kuyanduza abandi kubera umubare wabarwayi benshi nari kubagana .

Muraho, igitekerezo cyange ni uko abantu barwaye cronavirus bajya bamenyekana noneho umuntu uzikoyahuye nabo akishyira mu kato. Naho ubu ushobora kuba warahuye nawe ntubimenye waramaze kuyandura nawe ukanduza abandi

Guhishira abanduye cironavirus so byiza na mba. Kuko bituma n’uwagize ago ahurira n’uwayanduye ntabyo aba azi. Bityo yaba yaramwanduje nawe akagenda yanduza abandi kuko nta makuru. Buriya bazibuka kubigaragaza ari uko amazi yarenze inkombe.

Amakuru akenewe nukumenya agace kugarijwe cyane mu Rwanda kuko byafasha kumenya aho duhagaze.