Kwibuka bizabaho, ubuzima bw’abaturage nabwo bwitabweho

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, hari impungenge ko gishobora gukoma mu nkokora umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igihugu cyitegura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Ahishakiye Naphtal aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com yatangaje ko imyiteguro yo kwibuka irimo gukorwa nk’uko bisanzwe mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyaba cyarahagaze ariko cyaba kitagabanyije ubukana hakazakoreshwa ubundi buryo bw’itangazamakuru kugirango kwibuka bibeho ariko ubuzima bw’abantu butirengagijwe.

Ahishakiye yagize ati “Twakiriye amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima muri rusange nk’Abanyarwanda ariko turindiriye kuvuga ngo tuzinjira muri kiriya gihe cyo kwibuka tugeze kuki? Ese cyaba cyaragabanyije ubukana ku buryo abantu bakwibuka bisanzwe, cyangwa izi ngamba niziba zikiriho tuzareba uburyo kwibuka bishobora gukorwa ariko bitabangamiye ubuzima bw’abantu, bidashyize ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Akomeza avuga ko “Abantu bareba uburyo wenda kwibuka abantu bari hamwe ntibyakorwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima ariko abantu bashobora kureba ubundi buryo kuki hataba ibiganiro ku maradiyo,… birumvikana byaba byahinduye isura abantu bamenyereye ariko abantu bakwiye kubyumva neza ko zaba ari inyungu z’Abanyarwanda twese ko kwibuka byabaho ariko bakazirikana n’ubuzima.”

Icyorezo cya Coronavirus kimaze kwibasira umubare munini w’abatuye isi,mu Rwanda abamaze kucyandura ni 11, ibi bikaba byaratumye Minisiteri y’Ubuzima ifata ingamba zo kugikumira hirindwa uburyo ubwo aribwo bwose abantu bakoranaho ari nayo mpamvu ibikorwa byose bihuza abantu benshi byahagaritswe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *