Hon. Sebaba n’Imana bari mu kato

Sangiza iyi nkuru

Kuba njyewe Hon. Sebaba nihereyeho si uko nza mbere y’Imana ahubwo ni uko ari njye ugowe kuyirusha, ibibazo bikaba byandenze yo yibereye aho kuko ari inkire ikaba ifite byose, ubushobozi, ubukire no gukiza ibyorezo n’indwara mu bantu.

Ibintu byahumiye ku mirari kuko yo nari nyisanganywe ariko ngapfa kunyenyeza nkagenda none ubuhumyi bwo bwanteye guhama hamwe nk’igishwi gitegereza ko nyina agihahira akaza kugitamika. Ariko maye umva ngo ndagereranya ibitagereranywa kuko na nyina w’igishwi atajya guhaha ngo atanzanira icyorezo.

Kuba mu bukene, kutagira epfo na ruguru, kubura urwara rwo kwishimisha maze hakiyongeraho akato n’akaga kageretse ku kandi. Nta wundi wantabara akakankuramo usibye iyo Mana nababwiye hejuru ariko nayo ubu iri mu kato ku mpamvu nza kubagezaho kandi zumvikana.

Ese ariko ubundi ako gakoko katangiriye mu Bashinwa gakongera Isi yose kazanywe nande? Nibo bakohereje mu Rwanda? Ikindi nibaza uyu muhinde bivugwa ko ariwe wakagejeje mu rwa Gasabo yaba ariwe nyirabayazana? Cyakoze hari ibincanga nkabura ibisubizo. Ari Umushinwa ari n’umuhinde bombi bakomoka mu bihugu bibiri bitandukanye, binini kandi bya mbere mu kugira abaturage benshi ku isi.

Sinzi niba iyo yaba impamvu ituma icyorezo cyaratugezeho ariko “siyansi” yangoye kuyumva no kumenya isoko y’iyo ntindi. Nawe se inyagwa igarika ingogo ibihumbi n’ibihumbi, Mudahangara yo gapfa yo kangara, mudatinya abakomeye, abaperezida n’abafasha babo, abaminisitiri n’abakuru b’igisoda n’agipolisi, abahanzi bakomeye n’abanyamafaranga muragira ngo niyo gukinishwa?

Abera irabatsembye ku mugaragaro kugera no kwa nyiricyubahiro wa kiliziya ntagatifu none dore ngo iradukira abirabura imiborogo ni yose, none itumye imipaka y’ikirere n’ubutaka bifungwa kandi ari byo byambeshagaho. Ngira ngo ikuzimu no mu ijuru naho bizafungwa kuko iki cyorezo gikaze kitazanduza abera n’abazimu noneho barakara bakarwana n’abari mu kato ku isi rukambikana rukabura gica.

Murumva ntari mu kaga? Byatangiye ntashobora kujya gufana kuko buriya nkunda ruhago kubi, mbuze uko ngira nzamuka mu giti ngorwa no kubona “club” yanjye bakinsanzemo kandi barashoboraga kunyanduza. Gusa narabashoboye kuko nirinze kubatera “chensi” kandi ngeze imuhira nkarabisha intoki amazi n’isabuni yewe n’ibitari intoki gusa ahubwo noga umubiri wose. Byongeye natunguwe no kuba ntajya mu ntara cyangwa mu turere, utubari n’amasoko, amaduka, insengero, akazi ka leta, imipaka….ibyo byose byahagaritswe.

Icyangoye kwakira ni akabari kuko burya usibye gukunda ruhago n’umugore wanjye, ubundi nkunda n’agahiye. Umugore we tuzatandukanywa n’urupfu kuko twasezeranye akaramata ariko urwarwa ni nk’urupfu rw’imbwa bivugwa ko ari inyama. Iyo mbimenya mba nasitotse nkajya nkururiraho mu rugo nkiga kunywa izo munsi y’igitanda ntarigeze mbihangara.

Gusenga ho biroroshye yabaye byakomezaga gutyo ahubwo kuko nirirwa iwanjye, nk’uri mu kato nyine, nkabona umwanya uhagije wo gusenga. Nsigarana ikibazo cyo kumenya niba iyo Mana yanyumva kuko nsengana amarira, agahinda n’amaganya kandi ibyo ni ibintu Imana yanga urunuka kuko yo ishaka ko mu bibazo uyizera, uyikoreze imitwaro yawe yose, kandi ikavuga ngo “mwishime kandi mwishime”. Aha rero ni ho mbura uwo ndirira, umugore n’abana bose banteze amaso nkabahungira mu cyumba kubera ikimwaro, nkabeshya ko nafashe ibihe by’amasengesho kandi Imana itanyumva igasa n’iyantereranye.

Nayo ariko yaragowe, ubu ahantu hose ku isi barayihamagara, bamwe bayishima, abantu bayitotombera. Yo se yakora iki? Abihaye Imana ubu barashobewe , abari batunzwe n’uwo mwuga aho bukera bararambika ibitabo n’amakanzu. Umuntu ni we uherutse kunsetsa ngo batanze nimero za ‘mobile money’ ngo abayoboke bajye bacishaho amaturo n’ibya cumi. Ngo ubu bigiye gusobanuka niba koko ari ay’Imana cyangwa ay’abihaye Imana. Ibyo tubiveho hatagira abava mu byizerwa bagakeka ko naguye.

Ngarutse ku kato nigeze kuvuga ko ntakagiyemo njyenyine nkagira umugisha kukabanamo n’Imana. Nihugiyeho nerekana agahinda kanjye, nibagirwa iyo Mana ariko nayo yanyumva kuko burya inda ishonje itumva cyangwa itagira amatwi kandi ujya gutera uburezi abwibanza. Kuba mu kato na Yo ikakabamo si uko ndi kumwe na Yo.

Ibyanjye mbivugira aho ariko iby’abandi ndabyitondera byagera ku Mana yo nkarambarara, ngaca bugufi bikomeye. Mana yanjye, Mana yanjye! Umuhungu wawe rukumbi abigishwa be baramubajije ibimenyetso bigaragaza kugaruka kwe. Ararondooooora nta na kimwe yasize, none byose ubu twarabibonye, tuvuge ko aricyo gihe? Yivugiye ubwe ko ntawe uzi umunsi n’isaha, ko azaza nk’umujura kandi ko nta na marayika mu ijuru ubizi, tuvuge ko aducira amarenga ariko ntutube twumva?

Ngizo intambara hirya no hino ku Isi, umwuka w’intambara ni wose, ibiza birangiriza isi bigahitana abantu n’ibintu, ibyorezo ni byose abantu turashize, dore insengero zawe zirafunzwe, amaturo n’ibyacumi byarahagaze…..Mana uzaba uwande koko? Abantu kuki tutumva? Nkawe urazira iki ko njye icyo nzira nkizi ko ari ibyaha byanjye? Abantu banyigijeyo nawe bakwigizayo kandi iki ari cyo gihe cyo kurushaho kukwegera aho kuguheza no gusa n’abagushyize mu kato.

Muri iyi minsi y’akato twahawe, reka tube nka bwa bwoko bw’i Niniwe Umwami Mana yari agiye kurimbura kubera ukutumvira, umwami w’icyo gihugu agatanga itegeko ryo gusenga no kwiyiriza bambaye ibigunira, ari abaturage ntibarya ntibananywa ari n’amatungo yose ntiyashoka ntiyarisha maze Uwiteka yumva gutakamba kwabo arabatabara ntiyaba akibarimbuye. Ibihe turimo birakomeye kandi birasaba gusenga cyane kugira ngo Imana idukize iki cyago. Abantu bose uhereye ku bakuru ukageza ku bato ni twihane, twiyeze maze tubone gusenga bityo Imana ibone kuturengera idukure mu kaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *