Abatazubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19 bazafungwa banacibwe amande

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gushimangira ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona, Polisi y’igihugu yatangaje ko abazananirwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho cyangwa bakabeshya bazajya bafatwa bagacibwa amande.

Iki cyemezo kiratangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa kabiri, ku wa 24 Werurwe 2020.

Ni ibyememejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’ibihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa 23 Werurwe.

CP Kabera yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo guhana abazajya bagaragaraho kubeshya, Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ababeshyaga ko hari serivisi nkenerwa bagiye gushaka nyamara bigiriye mu bindi.

Abishimangira yagize ati” Za serivisi za ngombwa z’ibanze bakwiye kujya kureba; kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti, bigaragare ko mu by’ukuri banabeshyaga. Ariko noneho ubu uko bimeze, turagira ngo dusabe Abanyarwanda tunabamenyeshe ko muri ibi bihe, urabeshya muri ibi bihe urahanwa.”

CP Kabera yavuze ko ibihano bitegereje abazajya bafatwa harimo gufungwa no gucibwa amande. Ati ” Urabeshya ko ugiye guhaha utagiye guhana, urabeshya ko ugiye kwivuza utagiye kwivuza, ukabeshya ko ugiye kuri farumasi irangiye kuri farumasi; urafatirwa ingamba. Urafungwa, tuguce n’amande.”

Yasobanuye ko izi ngamba zigamije kumvisha abantu ko bagomba kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bijyanye n’uko imibare y’abakomeje kwandura no guhitanwa no Coronavirus ikomeje kwiyongera.

Mu Rwanda harabarurwa abantu 36 bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona.

Amabwiriza Abanyarwanda bagomba gukurikiza muri iki gihe harimo ko irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Gusoboka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Andi mabwiriza yashyizweho

– Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

– Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe.

– Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza.

– Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

– Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

– Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

– Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa,

– Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi,

– Utubari twose turafunzwe, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’umutekano barasabwa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kandi Abanyarwanda basabwa kwita ku mabwiriza bahabwa.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku isuku bakaraba intoki n’amazi meza, kwirinda kuramukanya n’intoki, guhoberana no gukora ingendo zitari ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *