imageresize

Senegal yanze umujyi wa Akon usa nk’uwo muri “Black Panther”

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Senegal yatangaje ko yahagaritse burundu umushinga wa “Akon City” wari uyobowe n’umuririmbyi w’icyamamare Akon, kubera kudindira gukomeye no kutaboneka ku mutungo wari ukeneye.

Uyu mushinga wari uteganyijwe kubakwa i Mbodiène ku nkombe z’inyanja, wari ugamije guhindura ako gace kakaba umujyi w’ikoranabuhanga wifashishije ikoranabuhanga rihanitse nk’iryagaragajwe muri “Wakanda” (mu mafilime ya Marvel).

Mu 2020, Akon yahawe ubutaka bwa hegitari 136, ariko kugeza n’ubu nta gikorwa kinini cyari cyatangira.

Muri Kanama 2024, yahawe gasopo ya nyuma ngo abe yatangiye kubaka, bitaba ibyo ubutaka bugafatwa. Kuko nta kirakorwa, leta yahisemo kuhisubiza.

Ubu, aho kubaka “Akon City”, hazubakwa ahantu hagezweho h’ubukerarugendo ku giciro cya miliyari 1.2 z’amadolari, hitezweho akazi ku bantu bagera ku 15,000.

Akon yemerewe gusa gukomeza kugumana hegitari 8, aho azakora umushinga muto ugereranyije n’uwo yari afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *