Umuhanzi w’icyamamare muri Cameroon no muri Afurika, Manu Dibango yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake ku Isi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi w’icyamamare yemejwe n’abo mu muryango we muri iki gitondo cyo kuwa 24 Werurwe, baciye ku rukuta rwe rwa Facebook. Uyu mugabo apfuye afite imyaka 86.
Dibango yamenyekaniye cyane ku ndirimbo ye ”Soul Makossa” mu 1972 n’izindi zitandukanye. Mu muziki we yakunze kujya yibanda ku njyana ya Afro-Jazz no ku ndirimbo gakondo zo muri Cameroon anamenyekana nk’umwe mu bahanga mu gukoresha icyuma cy’umuziki cyitwa Saxophone, bacurangisha umunwa.
Ku itariki 18 Werurwe ni bwo Manu Dibango yari yanditse kuri Facebook ye ko yanduye Coronavirus ariko ko yumva ameze neza.
Manu Dibango yavutse ku itariki 12 Ukuboza 1933 akaba apfuye kuri 24 Werurwe 2020. Yakoze indirimbo zitandukanye zigiye ziri muri Alubumu yagiye asohora nka Afrijazzy, Nyxia, Tome, Live 91 n’izindi zitandukanye. Yari umukunzi w’umupira w’amaguru dore ko hari n’indirimbo zisingiza ikipe y’igihugu ya Cameroon yagiye aririmba.
Apfuye asize abana batatu aribo Georgia Dibango, Marva Dibango na Michel Dibango akaba azashyingurwa mu muhezo kubera Coronavirus nk’uko umuryango we wabivuze.


